Na Christophe Uwizeyimana
Mu gihe y’iminsi ijana twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ku nshuro ya 32, itsinda rigari ry’abanyamakuru bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda, ku wa 30 Kamena 2026 ryasuye Intwaza zituye mu rugo rw’Impinganzima mu karere ka Nyanza, mu rwego rwo kubahumuriza no kubaba hafi.
Aba babyeyi, mu rugwiro rwinshi ndetse n’akanyamuneza bakiriye abanyamkuru, bataramana bishyira cyera (Video Link:https://vt.tiktok.com/ZSC5chTAR/) , bababwira ko igikorwa nk’iki kibarema umutima kandi kikabakomeza, ibyo babona nk’urufatiro rw’ibyirirngiro by’ejo hazaza. Aba babyeyi kandi bavuga ko nyuma yo gutuzwa muri uru rugo, ahari intimba n’umubabaro havuze ubuzima buzima ndetse ibyiringiro.
Umubyeyi witwa Nyirangendahimana Cesalie, utuye muri uru rugo avuga ko yagaruye icyizere cy’ubuzima nyuma y’igihe kinini yarihebye. Agira ati:‘’Muri uru rugo rwacu, twigereye mu maboko y’Imana. Ubu icyizere ni cyinshi. Nari narihebye, mba mu nzu ntunzwe no kurira ariko ubu aho kurira ndaririmba. Aho gushavura nahashimbuje ibyishimo. Ubu nta kibazo mfite ndashima Imana yo mu ijuru yafashije FPR Inkotanyi zo zatugaruriye amahoro kuko ubu simba nkiriho, ndiho ku bwabo.’’
Cesalie akomeza agira ati:’’ Ubu ho mwadusuye rero, uyu ni umunsi ucyeye utagira igicu hirya no hino, ni umucyo wakereye abanyarwanda. Ibi byose tubikesha Intore izirusha intambwe rudasumbwa, Kagame Paul, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Muzehe Karekezi Eugène na we utuye mu rugo rw’Impinganzima i Nyanza avuga ko bagaruye icyizere cyo kubaho kandi bitabwaho uko bikwiye. Agira ati ;’’ Twati tuzi ko tutazongera kubona abana badufasha, batuganiriza mu bibazo ariko twarababonye. Muri uru rugo rero tukimenya ko tuzasurwa n’abanyamakuru, twarishimye. Muzagaruke. Nyuma yo guhumurizwa, twagaruye icyizere cy’ubuzima ubu natwe mu ntege nke zacu tugira uruhare mu kubaka igihugu kuko aho twavuye turahazi.’’
Muzehe Eugène akomeza agira ati :’’ Natwe mu bushobozi bwacu bucye, tugerageza kugira natwe ibyo dukora, nk’abakeneye ubwisungane mu kwivuza, hanze aha ; muri uru rugo dukusanya inkunga tukabaha , na bamwe mu bana batiga kubera kubura ubushobozi, turabateranya tukabagurira ibikoresho n’ibindi.’’
Na none ati ;’’Urebye aho twavuye n’aho tugeze turashimira umukuru w’igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame, turashimira kandi Madame Jeannette Kagame, wadutuje muri uru rugo.’’
Undi Mubyeyi yungamo avuga ko kuri ubu bafite ibinezaneza n’icyizere cy’ubuzima. ‘’ Gusurwa nk’uku biradushimisha cyane. Rwose mwatunejeje. Ubu turumva twishimye cyane. Twashimishijwe no kubona abanyamakuru batojwe.’’
Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Madame Scovia Mutesi, wari witabiriye iki gikorwa yasabye abanyamakuru kuba umusemburo w’ibyiza bakirinda imvugo z’urwango n’ibikorwa bibi byaranze bamwe muri bagenzi babo muri gihe cya Jenocide yakorewe abatutsi 1994.
Yagize ati:’’Amacakubiri yagejeje igihugu mu bihe bibi, icyo gihe namwe mwari muhari kandi byagizwemo uruhare na bamwe mu banyamwuga bacu. Uyu munsi turarwana intambara y’uko hatagira n’umwe wongera kugira uruhare na ruto rwatuma habaho amakimbirane hagati y’umuntu n’undi, ndetse n’andi ashobora kuganisha ku cyaha nka Jenoside.”
Yakomeje agira ati:“Uyu munsi duhanganye n’abapfobya bakanahana Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Turi hano rero nk’ijwi rirangurura amahoro, ituze n’umutekano. Tuzakomeza kurwanya ababiba urwango n’amacakubi n’ibindi byose bishobora gutanya abanyarwanda. Turabasezeranya ko n’igihe muzaba mudahari tuzakomeza kurinda igihugu n’ituze ry’abanyarwanda binyuze mu itangazamakuru.”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Bwana Cleophas Barore, mu ijambo rye yashimye Intwaza kuba zarongeye kugirira icyizere itangazamakuru n’ubwo hari bimwe mu bitangazamakuru n’abanyamakuru bijanditse muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Yagize ati “Habayeho abanyamakuru n’ibitangazamakuru byagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 no mu kuyitegura. Twaje kubabwira ko itangazamakuru ry’u Rwanda uyu munsi rirwanya imigirire mibi yose n’ibindi byose byageza kuri Jenoside. Twaje kubashimira ko n’ubwo hari ababahemukiye bari mu itangazamakuru, ariko mwongeye kutugirira icyizere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza w’Agateganyo, Kajyambere Patrick, yashimagiye ko kuba hafi y’aba babyeyi ari inshingano z’inzego zose. Yashimiye abafanyabikorwa b’akarere mu gusigasira no kwita kuri uru rugo rw’Intwaza.
Yagize ati: “Aba babyeyi bacu nitwe bafite, rero iyo tubonye abaza kwifatanya natwe ngo tubashe kubaba hafi, ni igihango gikomeye tuba tubonye ngo dukomeze kubaherekeza.”
Aba babyeyi bashimiye cyane Abanyamakuru babasuye bavuga ko bibatera akanyamuneza ndetse n’icyizere cy’ubuzima. Wari umunsi ucyeye dore ko aba banyamakuru bari bageneye impano uru rugo muri rusanjye ndetse n’impano ya buri umwe utuye muri uru uro.
Kuri ubu, Urugo rw’Impinganzima rwa Nyanza rucumbikiye Intwaza 58 zirimo abagabo batandatu, bamwe bakaba bamaze imyaka irenga 11 barutuyemo. Mu gihugu hose hari ingo enye z’Impinganzima ziri mu turere twa Huye, Nyanza, Bugesera na Rusizi, zikaba zituzwamo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bageze mu myaka y’izabkuru badafite ababunganira.
Amafoto:

Photo;yirangendahimana Cesalie, utuye muri uru rugo avuga ko yagaruye icyizere cy’ubuzima nyuma y’igihe kinini yarihebye.

Photo:Muzehe Karekezi Eugène na we utuye mu rugo rw’Impinganzima i Nyanza avuga ko bagaruye icyizere cyo kubaho kandi bitabwaho uko bikwiye.

Photo:Uyu mubyeyi avuga ko kuri ubu bafite ibinezaneza n’icyizere cy’ubuzima

Photo:Madame Scovia Mutesi, wari witabiriye iki gikorwa yasabye abanyamakuru kuba umusemburo w’ibyiza bakirinda imvugo z’urwango n’ibikorwa bibi byaranze bamwe muri bagenzi babo muri gihe cya Jenocide yakorewe abatutsi 1994.

Photo:Bwana Cleophas Barore, mu ijambo rye yashimye Intwaza kuba zarongeye kugirira icyizere itangazamakuru

Photo: Intwaza zataramanye n’abanyamakuru bishyira cyera.





Photo; Abanyamakuru bashimiwe kuba baje gusura aba babyeyi

Photo:Aba babyeyi, buri wese yahawe Impano ndetse n’urugo rw’Intwaza-Nyanza rugenerwa impano muri rusanjye

Photo:Wari umunsi w’ibyishimo








Photo: Abanyamakuru kandi baboneyeho gusura uru rugo berekwa ibikorwa bihari byo kurwagura





Photo:Aba babyeyi bose bavuga ko bagaruye icyizere cy’ubuzima bityo na bo bakaba bagira uruhare mu rugamba rwo kubaka igihugu.

Photo:Andi mafoto


Photo: Mu rugo rw’Impinganzima i Nyanza
