0 0
Read Time:30 Second

Na Byukusenge Annonciata

Imvura yaguye kugicamunsi cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 15 Mutarama 2024, yangije umuhanda Huye-Nyamagabe bituma ufungwa by’ agateganyo nk’ uko byatangajwe na Polisi y’ Igihugu ishami ryo mu muhanda.

Mu itangazo Polisi yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko uyu muhanda wangirikiye mu murenge wa Kigoma, akagali ka Karambi werekeza i Nyamagabe.

Uyu muhanda imvura yawuciyemo ibice bibiri, kimwe kirariduka ikindi kirasigara.

Mu gihe imirimo yo gusana uyu muhanda itaratangira, wabaye ufunzwe by’ agateganyo.

Ikigo cy’ Igihugu cy’ ubumenyi bw’ ikirere cyatangaje ko muri Mutarama hazagwa imvura iruta iyari isanzwe igwa muri ibi bihe.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *