0 0
Read Time:3 Minute, 30 Second

Iyi ni imwe mu ngingo zaganiriweho mu nama y’Umushyikirano ku nshuro ya 19, Minisitiri  w’Intebe Dr Ngirente Edouard akaba yatangaje ko mu myaka irindwi ishize ubukungu bw’u Rwanda bwateye imbere ku mpuzandengo ya 6.9%, imisoro yakusanywaga yikuba kabiri, ibyagejeje ku izamuka ry’ingengo y’imari u Rwanda rukoresha yikubye kabiri.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri taliki ya 23 Mutarama 2024 ari nawo munsi wa mbere w’inama y’Umushyikirano, avuga koi bi byagezweho muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, NST1, kuva mu 2017-2024, hagamijwe kwihutisha iterambere rirambye.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yatangaje ko mu ibikorwa byose Perezida Kagame yari yemereye Abanyarwanda ubwo yiyamamarizaga kuyobora igihugu mu 2017, byinshi byagezweho ndetse na bike bisigaye bikaba biri kugenda bigera ku musozo.

Yavuze ko muri iyi myaka irindwi ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku mpuzandengo ya 6.9%, uretse mu 2020 aho icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka ku bukungu mu Isi muri rusange, bituma ubukungu bw’u Rwanda bumanuka bugera munsi ya zeru, ni ukuvuga -3.4%.

Minisitiri Dr Ngirente yatangaje ko kimwe mu byatumye ingengo y’imari yiyongera harimo n’imisoro igihugu cyinjiza yikubye kabiri mu myaka irindwi ishize.

Ati “Mu myaka irindwi ishize, imisoro twinjiza yikubye inshuro ebyiri ku buryo urwo ruhare rwayo mu bukungu bw’igihugu rwagaragaye bituma n’ingengo y’imari y’igihugu cyacu uvuye mu 2017 kugeza uyu munsi yikubye inshuro ebyiri.”

“Uko kwiyongera kw’ingengo y’imari kujyana n’ibikorwa Guverinoma ikorera Abanyarwanda kandi byagiye byigaragaza [ndibuze kubigarukaho], kuko kwinjiza amafaranga ni kimwe ariko no kuyakoresha ni ikindi.”

Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu rugamba rwo guhangana n’ibiciro bihanitse ku masoko mpuzamahanga, Guverinoma y’u Rwanda yashoye amafaranga muri gahunda ya nkunganire ku kiguzi cy’ibikomoka kuri peteroli, ifumbire, no mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Ati “Hagamijwe kunoza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange, mu Mujyi wa Kigali havuguruwe imicungire y’uburyo bwo gutwara abagenzi, hanongerwa umubare w’imodoka nini zitwara abantu muti uyu mujyi.”

Yavuze ko Leta y’u Rwanda yafashije abikorera kugura bisi nini 200 zamaze kwishyurwa, ndetse 100 muri zo zamaze kugera mu Rwanda ndetse ziri gutwara abantu “zikaba zaragabanyije umuzigo abagenzi bagiraga wo gutegereza bisi umwanya munini.”

Muri rusange imodoka zizagurwa ni 340.

Ati “Izindi 100 zizaza muri Gashyantare, nyuma hari izindi zigera ku 140 zizaza mu minsi ya vuba na zo. Iyo gahunda yo kongera imodoka no kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi irakomeje no mu bindi bice by’igihugu, izakomeza no mu ntara.”

Ingengo y’imari ya 2017/18 yanganaga na miliyari 2,094.9 z’amafaranga y’u Rwanda, aho amafaranga ava imbere mu gihugu ndetse n’inguzanyo yari miliyari 1,738.2 bingana na 83%.

Ni mu gihe ingengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024 ari miliyari 5,030.1Frw, amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 2,956.1Frw, bingana na 59% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2023/24.

Mu bindi byakozwe harimo imihanda yubatswe, hegitari 1.147.434 zatunganyijweho amaterasi y’indinganire, ingo zirenga miliyoni 1.5 zahawe amashyanyarazi, ibitaro bitandatu bishya byubatswe mu turere hirya no hino, ibyumba by’amashuri bisaga ibimbi 36, inganda n’ibindi bifasha mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Minisitiri w’Intebe kandi yagaragaje ko mu byerekeye ubuhinzi, Guverinoma yesheje umuhigo wo kwihaza ku mbuto z’indobanure ku buryo guhera mu mwaka wa 2021 nta mbuto zongeye gutumizwa mu mahanga, ubu zose zitunganyirizwa mu Rwanda.

Yagaragaje ko ibikorwa byo kwita ku matungo no kubaka ibikorwa remezo by’ubworozi byagize uruhare mu kongera umukamo w’amata, uva kuri litiro zisaga 700.000 muri 2017 ugera kuri litiro zirenga miliyoni ku mwaka.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 19, iteranye mu gihe u Rwanda rwizihiza imyaka 30 rumaze ruvuye mu icuraburindi ry’imiyoborere mibi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ni inama ihuza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda n’abanyarwanda. Iterana rimwe mu mwaka, ikitabirwa n’abaturage bahagarariye abandi bari hirya no hino mu gihugu ndetse, n’abari mu mahanga.

Imyanzuro y’lnama y’Umushyikirano ya 18 yashyizwe mu bikorwa ku mpuzandengo ya 91%.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *