0 0
Read Time:2 Minute, 47 Second

Na Byukusenge Annonciata

Ibarura rusange rya gatanu ry’abaturage n’imiturire ryo muri Kanama 2022, ryagaragaje ko abagera kuri 41% by’abagore bari mu myaka yo gukora batari bari mu kazi, mu ishuri cyangwa mu bigo by’amahugurwa.

Aba ni abafite imyaka iri hagati ya 16 na 30 aho ibyavuye muri iri barura bigaragaza ko ijanisha ryiyongereye mu myaka itanu ishize kuko nko mu 2018 bari 40,8 ku ijana ugereranyije na 23,9% by’ab’igitsina gobo.

Mu Ntara y’Iburasirazuba Akarere ka Bugesera gaherereyemo, iri janisha rihagaze kuri 43,1% mu gihe ku bahungu ari 34,5%.

Iyi raporo ntabwo yerura ngo isobanure niba aba bose ari abashomeri.

Abaganiriye n’itangazamakuru mu Murenge wa Nyamata wo mu Karere ka Bugesera bagaragaza ko harimo abatari mu kazi kubera ko barangije kwiga ariko bakaba batarabona akazi.

Umukobwa uvuga ko afite iimyaka 20 y’amavuko, avuga ko atagira kintu akora kubera ko yize akagarukira mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Ati: Mama na Papa babanaga mu makimbirane kubera ko papa yari umusinzi mama nawe akora umwuga w’uburaya.

Umwe mu bagore bacuruza imbuto mu isoko rya Nyamata, yavuze ko azi abana b’abakobwa benshi badafite akazi kandi barize, asobanura ko ikibazo cy’ubushomeri muri aka karere gihari.

“Ntuye mu murenge wa Nyamata, akagali ka Nyamata Ville. Hari abana benshi batagira aho babarizwa kandi harimo n’abize. Abenshi bavuga ko batigeze bakandagira mu ishuri kubera ubukene bwo mu miryango bakomokamo.”

Mu kiganiro Forefront Magazine yagiranye n’umugenzuzi Mukuru w’ihame ry’uburinganire Madame Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko atari umwihariko w’akarere ka Bugesera, ahubwo ko hirya no hino mu gihugu usanga hakiri abagore badafite imirimo ibyara inyungu bakora bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ati: “Nibyo imibare y’ibyavuye mu ibarura igaragaza ko 41% by’urubyiruko rw’abagore ruri mu gihe cyo gukora rutari ruri mu mirimo igira icyo ibinjiriza cyangwa mu ishuri. Ibi biterwa nuko hari urubyiruko rwabuze amahirwe yo kwiga biturutse ku makimbirane yo mu miryango, abandi ntibafite icyo bakora kubera ko badafite amikoro yo gushora imari mu bikorwa runaka, hakiyongeraho ko hari aho ihame ry’uburinganire ritumvikanye neza ugasanga hari aho bagihezwa. Ibi nibyo dushyizemo imbaraga kugirango tumenye impamvu yabyo kandi dufatanyije n’inzego zitandukanye dushishikariza abagore kwibumbira hamwe.”

Akomeza avuga ko nubwo bimeze gutya hari intambwe imaze guterwa kuko hari abagore bafashijwe kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye harimo n’iby’ubucuruzi bwiganjemo abagore.

Ati: “Ni urugendo, ariko turakomeje. Turashishikariza abagore kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya kugirango igihe habonetse ubufasha bubagereho kuko ntabwo dufasha umuntu ku giti cye. Ikindi ni uko iyo bari mu matsinda bitabira gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki, kandi ababikoze byabafashije kwiteza imbere bamwe muri bo ni barwiyemezamirimo.”

Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 u Rwanda rwihaye intego yo guhanga imirimo mishya igera kuri miliyoni 1,5, icyakora yakomwe mu nkokora n’Icyorezo cya Covid-19. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragaje ko kugeza mu 2021 hahanzwe imirimo 942.324.

Ubwo yari mu Nama Mpuzamahanga y’Umurimo yabereye mu Rwanda muri Gicurasi 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Patricie Uwase, yavuze ko urwego rw’ibikorwaremezo nka rumwe mu zigenerwa ingengo y’imari nini [igeze kuri 16% by’ingengo y’imari y’igihugu] rugomba kubonekamo imirimo nyinshi nko mu bwubatsi bw’amashuri, ibitaro n’ibindi binini nk’imihanda, imishinga yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi n’amazi.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *