0 0
Read Time:2 Minute, 4 Second

Abakozi n’ abayobozi b’umuryango mpuzamahanga uteza imbere ubuhinzi One Acre Fund ariwo TUBURA. kuri uyu wa 12 Mata 2024 bibutse ku ncuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.
Igikorwa cyo kwibuka ku ncuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi cyabimburiwe no gusura umuryango wa Sendanyoye Jean Baptiste warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi , Intara y’Amajyepfo.
One Acre Fund yashyikirije umuryango wa Sendanyoye Jean Baptiste ubufasha butandukanye burimo n’inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 2 agenewe gusana inzu yangiritse, ibintu Sendanyoye avuga ko byamushimishije.
Yagize ati:” Imbamutima ni nyinshi ni ibyishimo byinshi cyane.Ndashimira TUBURA cyane kuba bamfashije kugirango inzu nari ndimo ihindure isura.”
Umugore wa Sendanyoye avuga ko ubufasha bahawe na One Acre Fund bwamushimishije.
Yagize ati:’’Nanezerewe cyane kandi nshimiye ino gahunda kuba badutekerejeho gutya ni iby’agaciro, birandenze.Nzarushaho kwishima umunsi nayitashyemo.”
Umuyobozi wa One Acre Fund mu Rwanda, Bwiza Belinda avuga ko kuba Sendanyoye Jean Baptiste utaraheranwe n’ingaruka Jenoside yakorewe abatutsi yamusigiye byabahaye imbaraga zo kumufata mu mugongo.
Yagize ati:’’Byaduhaye imbaraga nyinshi kumva umuntu warokotse Jenoside akiri muto , imbogamizi yahuye nazo , uko yitangiye kubohora igihugu n’ukuntu ateye imbere.Kuba atunze umuryango w’abana batandatu, akaba umuhinzi ufite umushinga munini w’imboga akorana na TUBURA biduha imbaraga kuko bigaragaza ubudaheranwa.”
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere mu karere ka Kamonyi, Niyongira Uzziel yashimiye One Acre Fund kuba barahisemo akarere ka Kamonyi mu gutera inkunga no gushyigikira gahunda y’ubudaheranwa.
Yagize ati:’’Turabashimira yuko ko mwafashe iri tsinda ryose mukaza aha ngaha kudufata mu mugongo kandi hakabamo na gahunda yo kugirango umuryango wa Jean Baptiste bakomeze gutwaza no kubaho neza.Iyo gahunda y’ubudaheranwa rero turabashimira ko mwaje kuyishyigikira kugirango dukomeze dufatanye kubaka umuryango nyarwanda wasenyutse cyane cyane abarokotse Jenoside batishoboye.”
Igikorwa cyo kwibuka cyasojwe n’umugoroba wo kwibuka ku ncuro 30 Jenoside yakorewe abatutsi ahatangiwe ubutumwa butandukanye burimo kwigira ku mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Umuryango One Acre Fund umaze imyaka 16 ukorera mu Rwanda aho bafatanya n’abahinzi mu bikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere ubuhinzi aho bagera ku bihumbi 800 bafashwa kubona imbuto n’ifumbire ku ideni no kubafasha kwishyura ku gihe.

Ubuyobozi w’akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ ubukungu Niyongira Uzziel
Eric Pohlman, One Acre Fund Global CEO
Abayobozi batandukanye bitabiriye umuhango wo Kwibuka ku Rugarika
Sendanyoye Jean Baptiste n’umugore we Niragire Claudine bashimira One Acre Fund ko yabafashe mu mugongo

NYIRANGARUYE Clementine

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *