0 0
Read Time:1 Minute, 35 Second

Ubi ni bumwe mu butumwa bukubiye mu mpanuro Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yagejeje kuri ba Ofisiye bashya binjiye mu gisisrikare, ababwira ko kuba watakaza ubuzima uri umusirikare ari ishema kuri wowe, umuryango wawe no ku gihugu.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Mata 2024, ubwo yatangaga ipeti rya Sous-Lieutenant ku barangije amasomo 624 mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera.

Muri abo basoje harimo Abofisiye 522 bahawe amasomo ya gisirikare n’imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe, 102 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare bafantanyaga n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda mu mashami atandukanye arimo Ubuvuzi, Ikoranabuhanga mu by’Itumanaho n’andi ndetse n’Abofisiye 33 barangije amasomo yabo y’igisirikare mu bihugu byo hanze.

Umukuru w’Igihugu yabwiye Abofisiye binjiye mu ngabo z’u Rwanda ko kuba umuntu yatakariza ubuzima mu mwuga w’igisirikare ari ishema.

Yagize ati: “Hari uburyo bwinshi abantu batakaza ubuzima ariko kuba watakaza ubuzima uri muri uyu mwuga ni ishema. Ni ishema rikurinda, rikarinda abawe, rikarinda Abanyarwanda bose n’abandi batuye icyo gihugu cyacu.”

Abo bofisiye bize amasomo atandukanye, Perezida Kagame yabashimiye ko bahisemo kwiga ayo masomo ndetse avuga ko bahakuye ubumenyi n’ubushobozi bitandukanye.

Ati: “Aba ba ofisiye bamaze umwaka urenga hano mu masomo n’imyitozo itoroshye, bahavanye ubumenyi n’ubushobozi butandukanye. Bageze kuri iyi ntambwe kubera ko babyitwayemo neza, bagaragaza imbaraga, ubuhanga n’imyitwarire myiza.”

Yongeyeho ko adashidikanya ko ubu biteguye bihagije kandi bujuje ibisabwa byose kugira ngo buzuze neza inshingano zabo zo kurinda ubusugire, umutekano n’iterambere ry’igihugu n’Abanyarwanda.

Perezida Kagame yashimiye Abofisiye bashya kuba barahisemo gukorera igihugu cyabo cy’u Rwanda mu Ngabo z’Igihugu, bakaba basoje amasomo neza, ashimira abarimu babigishije bakabaha bumenyi butandukanye, ashimira ibihugu by’inshuti byafashije mu kwigisha n’ababyeyi kuba barashyigikiye bakanashishikariza abana babo guhitamo umwuga w’igisirikare.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *