0 0
Read Time:4 Minute, 21 Second

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu buhamya bw’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu muhango wo Kwibika ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu Itorero Peresibiteriyeni mu Rwanda (EPR) Paruwasi ya Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi.

Umushumba wa Paruwasi EPR Bibungo Rusumbabahizi Phenias, abwiriza ijambo ry’Imana

Uyu muhango wabaye kuri iki cyumweru taliki ya 14 Mata 2024, ukaba warabaye mu gihugu hose muri EPR. Uyu muhango wayobowe n’Umushumba wa paruwasi ya Bibungo Pasiteri Rusumbabahi Phénias, anabaganiriza ijambo ry’Imana riboneka mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo uko bwanditswe na Yohana 15:9 “Uko Data yankunze niko nanjye nabakunze, nuko rero mugume mu Rukundo rwanjye.”

Abakristo bafashe umunota wo kunamira abari abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Mu buhamya bwe Madamu Mukamuyango Xavérine warokotse Jenoside akarokokera muri uyu murenge wa Nyamiyaga, mbere ya Jenoside yasengeraga muri EPR ku rusengero ruherereye mu kagali ka Mukinga. Yavuze ko iyo abakristo baza kuba inyangamugayo mu gihe cya Jenoside, iba itaragize imbaraga ngo abasaga miliyoni y’Abatutsi bicwe kuko baba barabahishe iyo batijandika mu byaha bya Jenoside.

Madame Mukamuyango Xaverine, atanga ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ati: “Ibi mbabwira ni ukuri kuzuye kuko abakristo benshi bakoze Jenoside bica abo basenganaga, barabyaranye muri Batisimu, abandi abana babo barabyawe n’Abatutsi muri batisimu. Ubwo buvandimwe bushingiye k’ ubukristo cyangwa k’ukwemera, barabwirengagije.”

Akomeza avuga ko hari ibihe bigoye atazibagirwa ubwo yaburaga abavandimwe be nawe agatemwa, ariko Imana ikamurokora ntapfe.

Ati: “Ntabwo nzabyibagirwa, hari ku cyumweru twagiye gusenga nk’uko bisanzwe ariko hirya no hino twumva mu makuru bavuga ko Abatutsi barimo kwicwa ndetse hari n’abavaga mu bice bya Kigali bahungaga. Umuntu wari watubwirije ijambo ry’Imana kuri icyo cyumweru, bwarakeye niwe wafashe iya mbere afata umuhoro ajya kwica abantu atitaye ko azi ukuri kw’ ijambo ry’Imana. Uwo ni nawe wishe abavandimwe banjye n’ababyeyi.”

Aba abacitse ku icumu bo mu miryango y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basengeraga muri EPR Bibungo

Abacitse ku icumu rya Jenoside bakomoka ku miryango y’abazize Jenoside basengeraga muri EPR Bibungo, bashimye uburyo leta ibafasha uko ishoboye nubwo hari bamwe bagifite ibibazo, ariko bakomeje kwiyubaka kandi ko bafite intego yo kubaho kandi bafite icyizere cy’ejo hazaza.

Ati: “Turasaba ababa bafite amakuru y’aho abacu biciwe ko badufasha kuhamenya tukabashyingura mu cyubahiro kuko imyaka 30 irashize tutaramenya aho baguye kandi bataraguye ahandi. Uwaba afite amakuru yamenyesha ubuyobozi.”

Abacitse ku icumu basabye ubuyobozi bwa EPR ko kuri Paruwasi ya Bibungo hashyirwa Urwibutso (urukuta) ruriho amazina y’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, kugirango umwaka utaha ruzabe rwaramaze kuzura kuko ari bimwe mu bizabafasha gukomeza guha icyubahiro ababo.

Umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Nyamiyaga Bwana Dushimimana jean Léonard wari witabiriye uyu muhango, yibukije abakristo ko bakwiriye  kurangwa n’urukundo kandi bakita ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 babakristu ndetse n’abandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga Bwana Mudahemuka Jean Damascene, Umuyobozi wa Ibuka Bwana Dushimimana Jean Leonard baca urumuri rw’icyizere bari kumwe na bamwe mu bacitse ku icumu muri EPR Bibungo

Ati: “Nk’uko mwabyumvise mu buhamya bwatanzwe, iyo abakristo baza kurangwa n’urukundo ntabwo jenoside yari gushoboka kuko umubare munini w’abanyarwanda ni abakristu mu madini n’amatorero atandukanye kandi na mbere niko byari bimeze ntabwo bije ubu. Abacitse ku icumu mwibuke ko mufitiyumwenda abapfuye wo kubaho ubwabo ndetse no kubabera aho batari. Mwikomeze kandi mujye mwikomeza ku Mana ntimuheranwe n’agahinda kuko iyabarinze izakomeza kubarinda.”

Yakomeje yibutsa abakristo ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi  atari iby’umunsi umwe, ukwezi Kumwe cyangwa iminsi 100 gusa, ahubwo ko Kwibuka bibaho igihe cyose.

Ati: Tubibuka dukora, tubibuka dusenga, tubibuka twishimye, tubibuka tubabaye, tubibuka aho tuba turi hose.”

Umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Nyamiyaga, Bwana Dushimimana Jean Leonard, ageza ijambo ku bitabiriye umuhango wo Kwibuka30 abari abakristo ba EPR Bibungo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga Bwana Mudahemuka Jean Damascène, yibukije abakristo ko aribo bagomba kubaka igihugu kizira amacakubiri n’amakimbirane ayo ariyo yose by’ umwihariko urubyiruko birinda icyatuma birema ibice.

Ati: “Urubyiruko muri imbaraga z’Itorero n’Igihugu mugomba kubaka amateka meza azira ingengabitekerezo ya Jenoside, aho kuyubakira ku mateka mabi yaranze bamwe mu babyeyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ntakiza twayakuyemo. Mwubake amateka yanyu azira ubwoko, idini n’akarere, ahubwo dufatanye twiyubakire igihugu kuko arimwe Rwanda rw’ejo n’imbaraga zarwo.”

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamiyaga Bwana Mudahemuka Jean Damascene n’Umushumba wa EPR Bibungo Pasiteri Rusumbabahizi Phenias barikumwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bari bitabiriye uyu muhango

Yaboneyeho kwibutsa aba bakristo kwitabira gahunda za leta zirimo gutanga ubwisungane mu kwivuza kandi ku gihe kuko roho nzima itura mu mubiri muzima kandi mituweli y’umwaka wa 2024-2025 yatangiye gutangwa. Yanibukije abakristo bagomba kwita ku bana bato babagaburira indyo yuzuye, bakitabira amarerero n’igikoni cy’umudugudu bakabarinda indwara zituruka ku mirire mibi n’igwingira.

Gitifu Mudahemuka kandi yashimiye Itorero rya EPR ku gikorwa cyiza cyo kwibuka kiba buri mwaka kuko hari amadini n’amatorero batibuka abazize muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, asaba ko intabwe bafite itazasubira inyuma.

Bamwe mu bana b’ababyeyi bishwe muri Jenoside basengeraga muri EPR Bibungo

kanda hano usome Ubutumwa bwose bwa EPR-Kwibuka30: https://theforefrontmagazine.com/wp-content/uploads/2024/04/Kwibuka-2024-Ubutumwa-bugenewe-za-Paruwasi-nAbakristo-bose-ba-EPR.pdf

Annonciata Byukusenge

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *