Abarwanashyaka ba Green Party muri Nyaruguru
0 0
Read Time:1 Minute, 36 Second

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’abarwanashyaka ba Green Party bo mu karere ka Nyaruguru nyuma yo gusobanurirwa zimwe mu nzitizi z’iterambere ry’umugore harimo n’inda z’imburagihe ziterwa abangavu kandi aribo bagore b’ejo hazaza ugasanga intego n’inzozi zabo ntibazigezeho kuko bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Bamwe mu bagore bitabiriye amahugurwa yahawe abarwanashyaka ba Green Party baganiriye na ForefrontMagazine bavuga ko impamvu ya byose ari uko hari abakobwa n’abagore bataratinyuka ngo bumve ko gukoresha agakingirizo ari ibintu bisanzwe ndetse ko ari ukurinda ubuzima.

Ati: “Njyewe ntabwo natinya kubwira umusore cyangwa umugabo ngo dukoreshe agakingirizo mu gihe tugiye gukora imibonano mpuzabitsina, ariko abagore benshi ntabwo baratinyuka kwivugira ibirengera ubuzima bwabo imbere y’abagabo.”

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 24 y’amavuko we avuga ko adashobora kujya kugura agakingirizo kubera gutinya ko abantu bamubona.

Ati: “Biteye isoni n’ikimwaro ku bantu badasobanukiwe kubona umukobwa agiye kugura agakingirizo kuko bahita bavuga ko ari indaya ndetse bakamutaranga umudugudu wose ko asigaye yigurisha kandi yakaguze ari ukurengera ubuzima bwe.”

Akomeza avuga ko nyuma y’ibiganiro bahawe bibakangurira guharanira iterambere ryabo no gutinyuka bakigirira icyizere, agiye gukangurira urubyiruko bagenzi be kwirinda inda zitateguwe bakora imibonano mpuzabitsina ikingiye badatinye kugura agakingirizo kuko ari ukurengera ubuzima bwabo, bitewe n’uko katarinda inda yonyine ahubwo kanarinda virusi itera sida.

Umukozi ushinzwe imari muri Green Party Madame Masozera Jacqueline, aganira na ForefrontMagazine yavuze ko zimwe mu mbogamizi z’iterambere ry’abagore harimo nuko abangavu batwara inda z’imburagihe bigatuma batagera aho bifuzaga kuzagera.

Ati: “Nka Green Party dukomeje ubukangurambaga kugirango abagore batinyuke nta mbogamizi n’imwe ihari iterwa no kutagira amakuru mu guharanira iterambere ryabo. Kimwe mu byo twaganirije abarwanashyaka bacu harimo gutinyuka gukoresha agakingirizo kugirango mu gihe kizaza tuzabe dufite abagore bari mu myanya y’ubuyobozi.”

Bimwe mu bikorwa byibanzweho muri aya mahugurwa yahawe abarwanashyaka ba Green Party, harimo amatora y’inzego z’ubuyobozi ku rwego rw’akarere, inzego z’abagore n’urubyiruko.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *