Madame Uwineza Edith, umugenerwabikorwa wa Trocaire
0 0
Read Time:2 Minute, 44 Second

Na Annonciata BYUKUSENGE

Abafashijwe n’umuryango mpuzamahanga Trocaire bavuga ko wabafashije kwikura mu bukene binyuze mu bumenyi butandukanye bahawe burimo n’ubujyanye no kwihangira imirimo nk’uko babibwiye ForefrontMagazine mu muhango wo gusoza ibikorwa byawo wakoreraga mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Nyanza.

Uwineza Edith ni umwe mu bagenerwabikorwa b’uyu muryango akaba atuye mu murenge wa Ngera, akagali ka Karama mu karere ka Nyaruguru. Aganira na ForefrontMagazine yagize ati: “Umuryango Trocaire wamfashije kwiteza imbere binyuze mu muryango Igiti cy’Ubugingo. Ubu mfite 1.5ha zihinzeho icyayi akaba ari umurima naguze amafaranga agera kuri Miliyoni (1.000.000frws), nyakuye mu kwizigamira mu itsinda.”

Uwineza Edith, umugenerwabikorwa w’ umuryango Trocaire muri Nyaruguru ubwo yavugaga uko yamufashije kwiteza imbere

Akomeza avuga ko we n’umuryango we bafite imibereho myiza kuko icyayi kimuha amafaranga abasha kwita ku muryango we nk’umugore.

Sibomana Modéste, ni umukozi ushinzwe porogaramu mu muryango mpuzamahanga wa Trocaire. Avuga ko mu ntego zabo harimo kubungabunga umutungo kamere nk’ubutaka n’amazi, kurengera ibidukikije, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kubakira ubushobozi abagore.

Ati: “Nk’uko gahunda ya Guverinoma yo guha no kubakira ubushobozi abagore iri, twahisemo kuzamura imibereho yabo kuko iyo umugore ateye imbere umuryango wose utera imbere. Abo twakoranye ubu bose bageze ku rwego rushimishije, bamwe nib a rwiyemezamirimo, abandi ni abacuruzi, abahinzi borzoi kandi batanze n’imirimo ku bantu batari bacye aho batuye.”

Sibomana Modeste, ushinzwe porogaramu muri Trocaire wari unayihagarariye muri uyu muhango

Ntirushwa Alphonse, ni umugenerwabikorwa wo mu karere ka Nyamagabe, Umurenge wa Cyanika, akagali ka Kiyumba, umudugudu wa Gikomero.

Mu buhamya bwe avuga ko bahuguwe ku mihindagurikire y’ibihe n’uko bahangana nayo, ubu akaba yarateye ibiti bivangwa n’imyaka 150.

Ati: “Trocaire yadufashije kwikura mu bukene itwigisha gutera ibiti bivangwa n’imyaka none ubu twihaza mu biribwa mu gihe mbere twari dushonje kubera ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’ubutaka bwacu bwari bwaragundutse butagitanga umusaruro uhagije kuko tutabashaga kubuha ifumbire, ariko ibiti bivangwa n’imyaka byaradufashije.”

Mu ijambo rya, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Ildebland, avuga ko bashimira abafatanyabikorwa babafashije kugirango abaturage bave mu kiciro kimwe bajye mu kindi.

Ati: “Ndashimira umuterankunga Trocaire wafatanyije n’imishinga itari iya leta kugirango abaturage bacu bave mu bwigunge biteze imbere. Ubu bafite ubumenyi butandukanye by’umwihariko abagore kuko harimo n’abihangiye imirimo bagatanga akazi.”

Uhereye iburyo ni Madame Therese, Mayor wa Nyamagabe Niyomwungeri Ildebland na Sibomana Modeste umuhuzabikorwa wa Trocaire

Akomeza avuga ko nubwo uyu mushinga usoje ibikorwa byawo mu mirenge imwe yakoreraga muri aka kare, ariko bafite intego y’uko buri muturage aho uyu mushinga wakoreraga azagerwaho n’ibikorwa byawo uko bazagenda bitura amatungo bahawe nk’imbarutso y’ubukungu.

Ibikorwa by’umuryango Trocaire binyuze mu miryango itari iya leta ariyo, Cartas Diyoseze ya Gikongoro, CDJP Gikongoro, CIU, IPFG na UNICOOPAGI. Ibikorwa byageze ku bagenerwabikorwa bagera ku bihumbi 20.000 bo mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru na Nyanza, mu gihe cy’imyaka 6 umaze uhakorera ukaba warakoze warakoresheje asaga Miliyoni 5 z’amayero (5M Euro).

Abayobozi batandukanye mu nzego za leta n’abikorera bitabiriye umuhango wo gusoza ibikorwa bya Trocaire muri Nyamagabe, Nyaruguru na Nyanza
Madame Mukamana Aloysie ubwo yagezaga ku bitabiriye uyu muhango ibyagezwho
Madame Ntawuhigimana Jeannette ageza kubitabiriye uyu muhango ibyagezweho mu myaka 6
Bwana Harerimana Athanase, ubwo yagezaga kubitabiriye uyu muhango amasomo ibikorwa by’uyu muryango ubasigiye mu myaka 6
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *