0 0
Read Time:2 Minute, 18 Second

By Jeanne Françoise UMUMARARUNGU

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (NST1),  Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje  ko muri 2024 , buri munyarwanda azaba agerwaho n’amazi meza. Muri iki cyerekezo u Rwanda rwihaye, biteganyijwe ko umuturage azaba afite amazi meza ku ntera ya metero 200 mu mujyi na metero 500 mu bice by’icyaro, abaturage bose bakazaba bagerwaho n’amazi meza. 

Muri 2019 Leta y’u Rwanda yavuze ko yashoye agera kuri miliyoni 200 z’amadorari mu kuvugurura imiyoboro ishaje igeza amazi ku baturage mu gihugu, no kubaka imishya. Mu bijyanye no kugeza amazi hari imishinga ikomeye aho nko mu mujyi wa Kigali haguwe uruganda rwa Nzove II ruva kuri metero cube 25,000 ku munsi rugera kuri 40,000 .

MININFRA ivuga ko hubatswe uruganda rushya rwa Nzove I rufite ubushobozi bwo gutanga metero cube 40,000 ku munsi. Uru ruganda kandi rwubatswe ku buryo rwakwagurwa rukagera ku bushobozi bwo gutanga metero cube 65,000 ku munsi.

Mu zindi nganda nshya kandi harimo urwa Nyanza (Mpanga), Rwamagana (Muhazi) na Nyagatare (Mirama) zose hamwe zifite ubushobozi bwo gutunganya metero cube 10,500 ku munsi.

Hari n’urwa Nkombo muri Rusizi rutanga amazi angana na metero kibe 720.

Hubatswe uruganda rutunganya amazi rwa Kanyonyomba ruzatanga metero kibe 5,000 ku munsi, rukaba rugeze ku kigereranyo cya 96.5% rwubakwa.

Undi mushinga munini ni uw’uruganda rw’amazi rwa Kanzenze rutanga metero cube ibihumbi 40 z’amazi ku baturage batuye umujyi wa Kigali na tumwe mu duce tw’akarere ka Bugesera.

Mu ntangiriro za 2020 aka karere ka Bugesera abagerwagaho n’amazi meza hafi yabo, bari 62%. Uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze rwatangiye kubakwa mu mwaka wa 2017. Rwuzuye rutwaye miliyari 62Frw. Ni mu gihe hateganijwe kubakwa ibigega binini 41 ariko ibyamaze kuzura ni 14.

Kuri  ubu ku rwego rw’igihugu  abagera kuri 86% bagerwaho n’amazi meza hafi yabo. Amb. Gatete mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko abaturage bakwiye kumenya ko ibyo bikorwaremezo byose ari bo bigenewe bityo bakwiriye kubibungabunga bakabibyaza umusaruro. Yongeraho ko nyuma yo kuva ku rwego rw’intara, uturere n’imirenge, ubu hagezweho utugari n’imidigudu, harebwa uko hose hagera amashanyarazi kandi bikaba bizakorwa mbere ya 2024.

Muri iki gihe habura umwaka umwe ngo gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi igamije kwihutisha iterambere, NST1, muri gahunda yo kugeza amazi meza kuri bose, buri karere mu tugize igihugu umubare munini ni ugerwaho n’amazi meza.  Nko mu ntara y’amajyepfo akarere ka Huye abafite amazi meza bageze ku gipimo cya 88%,  mu majyaruguru akarere ka Burera kari kuri 67%, mu burengerazuba akarere ka Ngororero, magingo aya abaturage bafite amazi meza hafi yabo bagera 80%, mu gihe mu burasirazuba muri Gatsibo ari 76%.Ibi bitanga icyizere ko gahunda u Rwanda rwihaye yazagerwaho muri 2024.

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *