0 0
Read Time:2 Minute, 45 Second

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 23 Kamena 2023 Abanyarwanda babyukiye ku nkuru mbi y’urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina ry’Inzahuke’ witabye Imana azize impanuka y’imodoka ava i Kampala muri Uganda.

Murumuna we Uwarugira Emmanuel yahamirije amakuru y’uko Pasiteri Théogène yitabye Imana ubwo yavaga muri Uganda mu murimo w’Imana.

Impanuka yabaye ari kumwe n’abandi bantu batatu, babiri bahise bapfana na we naho umuririmbyi witwa Donat, arakomereka bikabije, ubu ari muri koma.

Ati “Nibyo yitabye Imana, ndi kwerekezayo ngo menye ibyo ari byo. Yakoze impanuka ari kumwe n’abandi bantu babiri, umwe nawe ahita yitaba Imana mu gihe undi we yahise ajya muri koma gusa nawe biri kuvugwa ko yitabye Imana.”

Amakuru yizewe avuga ko yari yagiye kubwiriza muri Uganda, bakaba bakoze impanuka bari ku ruhande rwo muri Uganda.

Urupfu rwe nyakwigendera rwamenyekanye mu rukerera rw’uyu munsi. Yari mu rugendo ava muri Uganda agana mu Rwanda, aho imodoka yarimo yagonzwe n’ikamyo mu bilometero nka bine hafi y’Umupaka wa Gatuna.

Mu bo bari kumwe bitabye Imana harimo n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Ntezimana Donath, wari inshuti ye magara.

  Itorero ADEPR ryihanganishije umuryango wa nyakwigendera

Umushumba Mukuru w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yatangaje ko inkuru y’itabaruka rya Pasiteri Niyonshuti ari impamo.

Yagize ati “Amakuru ni yo. Imana yamutwaye.’’

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko iki ari igihe kitoroshya ku itorero n’abakirisitu muri rusange kuko babuze umuntu w’ingirakamaro.

Yakomeje ati “Ni ukwihanganisha umuryango ndetse n’itorero muri rusange kuko yari umuvugabutumwa ufite umumaro mu buryo butandukanye mu gihugu cyacu. Imana yaramuhamagaye. Ubuhamya bwe bwari ubutumwa buvuga ko Imana ihindura amateka y’umuntu, igatanga ubuzima bushya.”

Niyonshuti Theogene yabwirizaga ubutumwa bwiza mu Rwanda no mu mahanga

“Ni ivugabutumwa ryo gukura abantu mu biyobyabwenge. Imana yamukoreshaga mu buryo bukomeye, iyi nkuru yababaje abantu benshi, yari agikenewe mu murimo n’igihugu. Turihanganisha umuryango n’abakirisitu bose, bakomere mu gihe twitegura gahunda yo kumuherekeza.’’

Pasiteri Niyonshuti Théogène yari umushumba muri Paruwasi ya ADEPR Kamuhoza mu Itorero rya Muhima. Ivugabutumwa rya nyuma ryagutse yarigaragayemo ku wa 17 Kamena 2023, ni igiterane yatumiwemo cyiswe “In his Dwelling”, bisobanuye “Mu buturo bwe’’, cyahuriranye no kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu ya Zion Temple Ntarama.

Yashakanye na Uwanyana Assia babyaranye abana bane ndetse bari bafite abandi benshi bareraga biganjemo abo yakuye mu buzima bwo ku muhanda.

Abato n’abakuru yabisangagamo

Pasiteri Niyonshuti, yari umugabo wahindutse ahindura n’abandi

Mu buhamya bwe, Pasiteri Niyonshuti yivugiraga ko ari umwe mu bakozi b’Imana batarya iminwa iyo bigeze ku ngingo ijyanye no kuvuga ubuzima bw’ibyo banyuzemo.

Ubusanzwe avuka mu muryango ukomeye ariko nyuma ya Jenoside yabayeho mu buzima bugoye bwatumye ayoboka inzira yo kwicira incuro.

Muri ubwo buzima yari atunzwe no gukora mu kinamba ndetse uwarangaraga amuri hafi yasangaga amutwaye umuzigo we.

Pasiteri Niyonshuti Theogene, Imana imwakire mu bayo

Nyuma yo kurambirwa nubwo buzima bwo gushakira amahoro mu rumogi n’ibindi, mu 2003 ni bwo yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza, ndetse yari akigahagazemo yemye kugeza atabarutse.

Nyuma yo kwimarira mu gakiza, yasubiye ku muhanda akurayo bamwe mu bo yahasize, abahindurira ubuzima, bamwe abafasha kwiga imyuga, abandi abafata nk’abana be.

The ForefrontMagazine yihanganishije umuryango we ndetse n’abakristo muri rusange kuko Pasiteri Théogène yafashije cyane imitima y’abantu benshi binyuze mu buhamya n’ijambo ry’Imana byamurangaga.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *