0 0
Read Time:2 Minute, 6 Second

Ikipe y’abagera kuri batandatu yaturutse muri BIOCOOR (Umuryango ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ukorera ku nkengero za Pariki y’igihugu ya Nyungwe riri kongererwa ubumenyi buzasenderezwa abazahugura urubyiruko ruri mu bibazo.

By Christophe Uwizeyimana

Kuva ku wa Kabiri tariki 2 kugera ku wa Gatanu tariki 5 Mata 2024, abagize itsinda rya BIOCOOR bari mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi buzabafasha gukora impinduka. Ni igikorwa cyateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MINIYOUTH and Arts) aho nyuma y’uko batoranyijwe, iri kubigisha kugira ngo bazahugure Abakangurambaga b’urungano na bo bazahita bajya gufasha urubyiruko guhindura imyitwarire n’imyumvire bityo rukiteza imbere n’igihugu muri rusanjye.

Ni mu gihe hanze aha usanga hari urubyiruko rwabaswe imyitwarire idahwitse, urundi ubuzima bwarwo bugenda bujya ahaga umunsi ku munsi; aho bamwe baterwa inda, abandi bakishora mu biyobyabwenge n’ibindi.

MINIYOUTH Ubumenyi iri guha iri tsinda naryo rizabusangiza abandi bazahugura urwo rubyiruko mu gihe cy’amezi atandatu. Abazahugurwa n’itsinda ririmo abahagarariye BIOCOOR bazahugurwa mu byiciro bibi. Icya mbere ni inyigisho za ‘Soft skills’, Icya kabiri ni Ubumenyi ngiro ‘Practical skills’.

Urubyiruko ruzahugurwa hazaba harimo abavuye Iwawa, Abangavu babyariye iwabo‘Teen mothers’ n’ababaswe n’ibiyobyabwenge.

Muri icyo gihe cy’amezi 6 byitezwe ko hazahugurwa abagera ku ijana (100) muri buri karere mu turere twatoranyijwe turimo; Huye, Nyaruguru,Gakenke na Nyabihu. Muri iyi gahunda ya Miniyouth and Arts, Biocoor iri kumwe n’undi muryango AJPRODHO-JIJUKIRWA ari na yo miryango yatoranyijwe izagira uruhare muri ibyo bikorwa biri imbere.

Mu masomo Amatsinda ahagarariye iyi miryango ari guhabwa harimo uburyo umuntu yabasha kwimenya, kumenya ibyo yakenera mu buzima kandi byamugirira akamaro, kumenya ibyo isi imukeneyeho kandi byamuhindurira ubuzima, guhanga umurimo wamuteza imbere, umurimo unoze na serivisi ireshya abaguzi no kongerera agaciro ibyo akora. Bigishwa kandi ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, kububungabunga no guhangana n’ibibazo byaturuka ku ngaruka zo kwangirika n’ihungabana ry’ubwo buzima bitewe n’impamvu zitandukanye. Bigishijwe kandi ku byerekeranye n’ubuzima bw’ imyororokere; imiterere, imikurire n’imikoreshereze y’imyanya myibarukiro, aho bishobora kuzana umugisha cyangwa umuvumo iyo bikoreshejwe nabi.

HANGANIMANA Sylvestre, représentant légal wa BIOCOOR wari uri muri aya mahugurwa, aganira na The ForeFront Magazine yavuze ko inyigisho bari guhabwa biteguye kuzisangiza abazahugura urubyiruko rufite ibibazo byavuzwe haruguru. Ibi kandi abihurizaho n’undi mukozi wa BIOCOOR bari kumwe witwa Gisele aho na we avuga ko rumwe mu rubyiruko hanze aha rufite ibibazo bitandukanye ariko inyigisho bahawe na MINIYOUTH AND ARTS bakaba biteguye kubusendereza abandi kandi bakaba babyitezeho umusauro.Iyi gahunda MINIYOUTH AND ARTS yitabiriwe n’abagera kuri 15 bahagarariye BIOCOOR na AJPRODHO-JIJUKIRWA mu Rwanda.


About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *