0 0
Read Time:1 Minute, 33 Second

By Jeanne Françoise UMUMARARUNGU

Minisitiri w’ibidukikije Madame Dr. Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko abantu bakwiriye gufata ibikoresho bitagikoreshwa birimo n’imyenda bigasimbuzwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

U Rwanda rumaze imyaka myinshi rushyizeho gahunda yo guca amasashi, pulasitike n’ibindi bikoresho bitabora mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ibi bigerwaho hakumirwa ingaruka pulasitike n’amasashi biteza. Gusa kuri iki kibazo hari bamwe mu baturage bavuga ko bigoye kuba amashashi na pulasitike byacika burundi kuko ngo ibyo gupfunyikamo bikiri bike, bagasaba ko babyegerezwa.

Eric (izina twamuhaye) yagize ati: “ Niba waguze ikintu cya 150Frw ukagura icyo gupfunyikamo cya 100frw,biba ari igihombo kuko icyo gupfunyikamo kiba gihenze kurusha icyo wahashye. Babanze bakore ibyo guhahiramo bihagije nibyo bizatuma bihenduka.”

Undi na we twaganiriye yagize ati:“ Biragoye kuko ubu ibikoresho bitari amashashi cyangwa pulasitike biracyari bike n’imyumvire ya benshi ntirahinduka.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko mu rwego rwo kurengera ibidukikije, abantu bakwiye kujya bafata bimwe mu bikoresho bitagikoreshwa nk’imyenda, bigasimbuzwa.

Yagize ati:“ Ibikoresho bya pulasitike bimwe na bimwe tubikoresha kubera kwanga guhinduka. Hari ibikoresho dushobora kubaho tutabikoresheje. Ntabwo ari ngombwa ko umutobe uri mu kirahure, wakoresha umuheha wa pulasitike.”

Na none yagize ati:“Niba ushaka icyo guhahiramo, dushobora kunagura ibikoresho byashaje tutagikoresha mu rwego rwo kurengera ibidukikije. Ushobora gufata umutaka wawe, umupira cyangwa ipantalo byashaje, ukabidodesha ukabikoramo agakapu ko guhahiramo. Abafite imodoka mushobora kwitwaza indobo yo guhahiramo ntabwo ari ngombwa ko baguha mu ishashi kuko ibi bizadufasha kurengera ibidukikije dukoresha n’amafaranga make.”

Itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ribuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe. Iri tegeko ryahaye imyaka ibiri inganda zikora ibinyobwa bitandukanye nk’amazi n’imitobe yo kuba zabonye ubundi buryo busimbura pulasitiki. Icyakora, imyaka ibaye ine bitaragerwaho nubwo hari zimwe mu nganda zateye intambwe itanga icyizere ko bishoboka.

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *