0 0
Read Time:58 Second

Na Byukusenge Annonciata

Ubu ni bumwe mu butumwa Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yagarutseho mu gikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2023 yari yitabiriye arikumwe n’umufasha we Jeannette Kagame, ukaba wakozwe haterwa ibiti muri pariki ya Nyandungu, Nyandungu Eco Park.

Ni pariki iri mu gishanga cya Nyandungu gitandukanya uturere twa Kicukiro na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame ubwo bari bitabiriye umuganda usoza Gicurasi 2023

Uyu muganda wanitabiriwe n’amakipe yitabiriye irushanwa nyafurika rya Basketball, BAL, ndetse n’abayobozi b’ishyirahamwe rya Basketball ku Isi no muri Afurika.

Umuganda ngarukakwezi ubaye mu gihe hitegurwa umunsi wahariwe ibidukikije, uzaba kuwa 5 Kamena uyu mwaka. Ukaba wabanzirijwe n’icyumweru cy’ibidukikije.

Madame Jeannette Kagame yateye ibiti muri pariki ya Nyandungu aranabivomerera

Nyandungu Eco-Park yafunguye amarembo mu 2022, benshi mu Banyarwanda n’abanyamahanga baturutse ahantu hatandukanye batangira gusura ibyiza nyaburanga biyigize.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije,REMA,giheruka gutangaza ko gikeneye miliyoni 150 Frw zo kwagura Pariki y’Ubukerarugendo bubungabunga Ibidukikije ya Nyandungu Nyandungu Eco Park-NEP.

Perezida Kagame yateye ibiti muri Pariki ya Nyandungu aranabivomerera
Perezida Kagame ari kumwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye umuganda
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *