1 0
Read Time:2 Minute, 18 Second

Na Nyirangaruye Clementine

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali baravuga ko gahunda ya “Smile” izafasha kuziba icyuho mu kugaburira abana ku ishuri.Ni nyuma y’uko hagaragaye ababyeyi batita ku nshingano zabo ntibishyure uruhare rwabo rwagenwe muri gahunda y’igihugu yo kugaburira abana.

Gahunda ya “Smile” (School Meals Improve Learning Environment) ikaba n’umwihariko w’akarere ka Gasabo, yatangijwe n’akarere ka Gasabo, aho haganirijwe ababyeyi, ibigo by’ishuri ndetse n’abana b’ababyeyi badatanga uruhare rwabo muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Michel Kayitaba na Nshimiyimana Serge Garilée ni bamwe mu babyeyi batuye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru bagize uruhare muri gahunda ya “Smile’’, gahunda bavuga ko izafasha mu kuziba icyuho cyatejwe n’ababyeyi batubahiriza inshingano zabo binyuze mu kubakangura bagahindura imyumvire ngo kuko icyo cyuho basanze giterwa n’uburangare atari ubukene.

Gahunda ya Smile izafasha abana kwiga neza/ Foto: Nyirangaruye Clementine

Michel Kayitaba yagize ati:’’ Hari ababyeyi bagenzi bacu barangaye ntibarangiza inshingano zabo neza, twumva biratubabaje.Si ubukene bubibatera ni ukurangara kuko abo duturanye usanga yanyweye icupa ry’amafaranga 1200 kandi 1000 cyo gufasha umwana atayabuze.Mu gihe imyumvire itarahinduka neza “Smile” ije kuziba icyuho mu gihe gito , ababyeyi turimo kubakangura bazaza mu nshingano zabo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri (School Feeding) ikomeze uko yateguwe , ariko cya cyuho ubu twakizibye twarabyiyemeje abana bacu bazakomeza barye nta kibazo.”

Ibi ni ibiribwa byaguzwe muri gahunda ya Smile/ Foto: Nyirangaruye Clementine

Nshimiyimana Garilée nawe ati:’’ Iyi gahunda ya “Smile “yaje ije kunganira gahunda yari izanzwe ku buryo mu gihe hagaragaye icyuho , iyi “Smile” ije kuziba icyo cyuho ku buryo gahunda yo kugaburira abana irushaho kugenda neza.Igikenewe ni ubukangurambaga ku babyeyi batuzuza inshingano neza.”

Ku rundi ruhande, umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo Umwali Pauline avuga ko gahunda ya “Smile” yafashije kuziba icyuho hakusanywa inkunga y’amafaranga nyuma yo kuvugana n’ababyeyi , ibigo by’ishuri no gukorana n’abana.

Yagize ati” Tujya gutekereza “Smile” twabitangiye tugira ababyeyi tuvugana , tuvugana n’ibigo by’ishuri dukorana n’abana bandikira ababyeyi bo ubwabo bati mubyeyi wanjye kuki utantangiye amafaranga y’ishuri?.Ababyeyi baduhaye amafaranga menshi tumaze kubona miliyoni zigera kuri 40 zabonetse nyuma y’uko dukoze icyo gikorwa. Ni inyunganizi cyangwa ubufasha buziba icyuho cy’ababyeyi baba batishyuye.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Gasabo, Umwali Pauline

Mu bubiko bw’ibiribwa bw’ikigo cya GS Kacyiru 2 cyatangirijwemo gahunda ya “Smile” hagaragajwe Kawunga, ibishyimbo, umuceri , n’ibikoresho by’isuku aribyo amasabune, amajerekani n’indobo .

Gahunda ya “Smile” ije kuziba icyuho kiri muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri aho kuva yatangira imibare y’ abatanga uruhare rwabo yazamutse aho yavuye kuri 50% ikagera kuri 62%.Akarere ka Gasabo n’abafatanyabikorwa , bakaba bazakomeza kureba uko abana bariye no kureba ko ibiribwa mu bubiko bizageza igihe abana bazagira mu biruhuko.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *