0 0
Read Time:1 Minute, 9 Second

By Christophe uwizeyimana

Amakuru agera kuri the ForeFront , mu gitondo cyo ku wa 14 Gicurasi 2021 hafi ya Santere ya Sabaki,Umudugudu wa Sabaki, akagali ka Kibyagira mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe, hagaragaye imbwa y’umuturage yishywe n’igisimba kitaramenyekana, iki gisimba kikaba yarayikuyemo umutima, ibihaha n’imbavu ebyiri. Ny’iri iyo mbwa Claver Ryezembere wo mu mudugudu wa Rugeri yahamije amakuru ko imbwa yasanzwe yariwe n’igisimba atazi.

Mu byumweru bibiri bishize kandi nabwo habonetse imbwa mu kabande yapfuye yakomeretse igice cyose cy’umutwe, nayo bikaba byaragaragaraga ko yishwe n’igisimba muri uriya mudugudu. Bamwe mu batuye muri kariya gace babwiye itangazamakuru ko basanzwe babona igisimba gifite amabara y’umukara n’umweru kingana n’umutavu, bareba aho cyakandagiye, bakagirango ni ikinono k’inka. Aba baturage bakeka ko yaba ari imbaka cyangwa impigi.Aba baturage bafite impungenge ko usibye amatungo, iki gisimba gishobora no kuzahitana umuntu.

Aya makuru y’iyicwa ry’iriya mbwa kandi yahamijwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Sabaki, bwana Vianey Ntawukuriryayo, avuga ko basanze yishwe y’igisimba kitaramenyekana.Yagize:Twasanze yishwe n’igisimba tutaramenya.’’

Muri 2020 nabwo muri uriya mudugudu wa Sabaki, igisimba kishe intama 5 z’uwitwa Vincent Ndayambaje, kizikuramo imitima, kinazikomeretsa ku ijosi. Icyo gihe umuyobozi ushnzwe amatungo mu murenge wa Uwinkingi yabujije abaturage kurya ziriya ntama zari zishwe n’igisimba kitamenyekanye.

Nyamagabe:Batewe impungenge n’ibisimba biri kwica imbwa zabo

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *