Izi nizo mashini ziyungurura amazi zikayakwirakwiza mu bice bimwe by'akarere ka Ngoma
0 0
Read Time:3 Minute, 20 Second

Na Byukusenge Annonciata

Abatuye mu ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bishimira umusaruro abana babo barimo gutanga mu mitsindire yabo mu ishuri nyuma y’uko begerejwe amazi meza kukombere batakazaga umwanya bajya kuvoma bakoze urugendo rurerure.

Abaganiriye na Theforefront Magazine ni abatuye mu murenge wa Kibungo, akali ka Gahima na Gatonde mu karere ka Ngoma. Bavuga ko nubwo igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2023-2024 kitararangira, ariko bizeye ko bazatsinda neza.

Iki nicyo kigega cyubatswe na NELSAP gikwirakwiza amazi mu murenge wa Kibungo

Mukantagwabira, ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko akaba afite abana batatu. Avuga ko batarabona amazi hafi yabo, abana batabonaga uko biga nimugoroba bavuye ku ishuri cyangwa ngo mugitondo bagerere ku ishuri ku gihe kubera ko babaga bagiye kuvoma kure ababyeyi nabo bagiye gushaka imibereho.

Ati: “Ubusanzwe iyo umubyeyi afite abana batangiye ishuri aba agomba kubaha umwanya wo gusubira mu masomo. Ariko siko byari bimeze ku bana b’ I Kibungo mbere y’imyaka itatu. Bakoraga urugendo rw’amasaha atatu bagiye kuvoma amazi mu kabande bagaterera umusozi igihe kirenga isaha. Byabaga bigoye kuburyo inshuro nyinshi wasangaga abana baryamye adakarabye kubera ko babaga bananiwe bagahita basinzira batariye bitewe n’urugendo rurerure.”

Akomeza avuga ko kutagira amazi hafi byagiraga ingaruka kumyigire y’abana babo kuko iyo umubyeyi yabaga atabonye imbaraga zo kujya kuvoma, ku munsi ukurikiyeho abana ntibigaga ariko ubu ku ivomo ry’amazi meza bakoresha igihe cy’iminota ibiri.

Amatiyo avana amazi mu kigega ayohereza mu mashini ziyayungurura ngo bayavome asukuye

Ati: “Abana ntabwo bari bakiga uko bikwiriye kuko aho twavomaga muri Nyakagezi hari kure. Niba waraye udakarabye kubera kwigomwa ngo ubone uko utekera abana n’umugabo, ku munsi ukurikiyeho ntakindi wagombaga gukora kitari ugusibya Umwana ishuri. Tutashimira ikigo cyita ku bikorwaremezo mu bihugu bigize ikibaya cy’umugezi wa NIL/NILE cyitwa The Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Program (NELSAP) cyatwegereje amazi meza, ubu abana bariga kandi neza kukodusigaye tuvoma hafi.”

Izi nizo mashini ziyungurura amazi zikayakwirakwiza mu bice bimwe by’akarere ka Ngoma

Kamana ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35 y’amavuko, akaba atuye mu kagali ka Gatonde. Avuga ko batarabona amazi ubuzima bwari bubagoye, ariko ubu imibereho yarahindutse.

Ati: “Iyo umugore yabaga atwite byabaga ari ibibazo kuko hari igihe cyageraga kujya kuvoma bikamunanani kubera imbaraga nke. Nk’umugabo ufite inshingano zo guhahira urugo, gupagasa byabaga bihagaze ukazindukira Nyakagezi ukavayo hakeye ntubone uko wajya gushakisha imibereho. Turashima Perezida Kagame Paul watuzaniye NELSAP ikaduha amazi.”

Mutabazi Celestin, ni umukozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka mu karere ka Ngoma. Yabwiye Theforefront Magazine ko ikigo NELSAP binyuze mu mushinga w’urugomero rwa Rusumo cyabafashije kwegereza abaturage amazi meza kandi ko bishimira cyane ibikorwa remezo bahawe bakaba baniteguye kubifata neza.

Ati: “Akarere kacu ni kamwe mu dukunze kwibasirwa n’izuba mu gihe cy’impashyi tukabura amazi, ariko mu gihe cy’imyaka ibiri ishize iki kibazo cyarakemutse abaturage bacu begerejwe amazi by’umwihariko abagore kuko aribo bavunikaga cyane. Turashimira NELSAP yadufashije kandi natwe twiteguye gufata neza ibikorwaremezo baduhaye.”

Izi ni konteri z’umuriro zifasha imashini ziyungurura amazi gukora zidahagarara

Akomeza avuga ko ibikorwa remezo bamaze kugeraho n’ibindi bikirimo gukorwa, bifite agaciro ka miliyoni eshanu z’amadorali y’Amerika n’ibihumbi mirongo inani na bitatu (5. 83000.000 USD). 

Ibikorwaremezo byatewe inkunga na NELSAP ni Umuyoboro w’amazi ungana na kirometero 28, uha amazi utugali tubiri aritwo Muhima na Gatonde two mu murenge wa Kibungo tugizwe n’ingo 10500.

Hubatswe umuyoboro w’amazi mu kagali ka Rukira ufite ibilometero 53 (53 km) ukaba uhuza Gasoko na Murama, ukaba uha amazi ingo ibihumbi 23. Hubatswe kandi ibigo nderabuzima bibiri n’isoko rya Gafunzo na Rukira, bikaba biteganyijwe ko azaba yuzuye mu mpera za 2023.

Umushinga w’urugomero rwa Rusumo uhuriweho n’ibihugu bitatu aribyo u Rwanda, Tanzania n’uburundi rukaba ruzatanga umuriro ku baturage b’ibi bihugu ungana na MW80.

Ibi bihugu kandi ni bimwe mu bihugu bigize ihuriro ry’ibihugu byo mu kibaya cya Nil uko ari 11 aribyo Burundi, DRCongo, Egypt, Ethiopia, Eritrea, Kenya, Rwanda, South Sudan, Sudan, Tanzania na Uganda.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *