0 0
Read Time:1 Minute, 9 Second

Na Byukusenge Annonciata

U Rwanda rwakiriye ibyuma bipima ubwiza n’ingano y’amazi yo mu kuzimu mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere harimo n’imyuzure, rukaba rwabihawe n’umuryango wita ku kubungabunga amazi yo mu bihugu bigize ikibaya cya Nili (Nile Basin Initiative/ NBI).

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 17 Ugushyingo 2023, nibwo u Rwanda rwakiriye imfunguzo z’agasanduku kabitse ibyuma by’ikoranabuhanga bigata ibipimo by’ingano y’amazi, aka gasanduku kakaba kari ku mugezi w’Akagera.

NBI yashyikirije u Rwanda ibikoresho bipima ubwiza n’ingano y’amazi yo mu kuzimu

Umuyobozi nshingwabikorwa w’ uyu muryango Florence Grâce Adongo yavuze ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza gukorwa mu bihugu byose bigize ikibaya cya Nili.

Ati: “Twishimiye kubagezaho ibi bikorwa kugirango bibafashe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, hamenyekane ingano y’amazi ashobora guteza imyuzure ndetse n’igihe hakenewe kongerwa ingano y’ayo mazi mu bice biyakenera kurusha ibindi nko ku ngomero z’amashanyarazi. Turizera ko muzakomeza kubibungabunga.”

Uru ni urufunguzo rwo kuzajya rufungura aka gasanduku

Nyirakamana Jacqueline umwe mu bagize itsinda rya tekinike muri NBI (Technical Advisory’s Committee) akaba yanatanze ubutumwa mu izina rya Minisiteri y’Ibidukikije, yashimiye uyu muryango n’abaterankunga bose bagize uruhare mu gushyira mu bikorwa utu mushinga anabizeza kuzabungabunga ibi bikoresho.

Ibi byuma birimo sim card izajya itanga amakuru buri minota itanu

Ibi byuma byubatse mu bice bitandukanye by’iguhugu harimo ibyubatse i Gihinga mu karere ka Bugesera, ku mugezi w’ Akagera mu karere ka Kicukiro, Kagitumba muri Nyagatare, Ruliba muri Nyarugenge , Gakindo no ku kiyaga cya Cyohoha.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *