0 0
Read Time:3 Minute, 12 Second

Abikorera ku giti cyabo baje ku isonga mu gusaba no kwakira ruswa mu Rwanda mu mwaka wa 2023, bakaba basimbuye Polisi y’Igihugu yari imaze igihe iza imbere mu bushakashatsi butandukanye kuri ruswa bukorwa n’Umuryango mpuzamahanga utari uwa leta ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane ishami ry’ u Rwanda (Transparency International Rwanda).

Ubu bushakashatsi ngarukamwaka bushyizwe ahagaragara ku nshuro ya 14 kuva bwatangira gukorwa, kuri iyi nshuro hakaba habajijwe abantu bagera ku 2317. Ubu bushakashatsi bugamije kwerekana ibyiciro bitandukanye harimo  ingano y’abaturage batswe ruswa cyangwa bayitanze, abakora ubucuruzi bayatswe cyangwa bayitanzwe, ibigo byagaragayemo ruswa buri mwaka kurenza ibindi, kureba ingaruka itangwa rya ruswa rigira ku bantu cyane cyane nk’usabwe ruswa akanga kuyitanga bikamuviramo kwimwa serivisi ndetse no kumenya ngo amafaranga yatanzwe nka ruswa angana ate.

Agaragaza ibyavuye mu bushakashatsi, Albert Rwego Kavatiri ushinzwe ihuzabikorwa muri Transparency Rwanda yavuze ko uyu mwaka muri rusanzge ibipimo bya ruswa bigaragaza ko yagabanutse bitewe n’ingamba zitandukanye zagiye zifatwa ndetse ko nka Polisi y’u Rwanda yari imaze igihe iza ku mwanya wa mbere bigaragara ko ruswa muri uru rwego yagabanutse.

Ati” Dukurikije imibare twabonye n’abahuye na ruswa uyu mwaka twasanze bari ku gipimo cya 22% dusanga muri serivisi abayisabwe ari 19.5% naho abayitanze batayibasabwe ari  2.5%, biragaragara ko yagabanutse ugereranyije n’umwana ushize ndetse na Polisi y’u U Rwanda yavuye ku mwanya wa mbere kuva twatangira ubu bushakashatsi isimburwa n’abikorera ku giti cyabo”.

Uyu mwaka wa 2023 abikorera ku giti cyabo bihariye 15.60% bya ruswa yatanzwe mu gihugu hose, bakurikirwa na RURA ifite 13.80%  Polisi  igakurikira ku mwanya wa 3 na 11.02%, mubaza mu myanya ya nyuma  haza kaminuza na serivisi z’ubuvuzi aho ziri kuri 0.40%.

Hagendewe ku mafaranga yatanzwe nka ruswa,  uyu mwaka hifashishijwe imibare y’abemera ko bayitanze cyangwa bayakiriye muri buri kigo ubundi baragereranya, baje gusanga ikigo cy’i igihugu cy’ubugenzacyaha RIB aricyo cyagaragayemo umubare w’amafaranga uri hejuru wakiriwe nka ruswa aho mu bakozi bayo 16 bakiriye agera kuri milioni 4.527 500 Frw ni ukuvuga ko umwe yafashe agera ku 282 968frw, ikurikirwa n’abashinjacyaha aho umwe wafashe ruswa ibarirwa kuri 200 000frw, abacamanza barakurikira na 153,000 frw, mu baje mu myanya ya nyuma mugufata ruswa y’ amafaranga macye  hari amashuri abanza ari ku gipimo cy’amafaranga  6.666 y’u Rwanda, hagakurikiraho ayisumbuye ku 5 250frw muri rusange igipimo cya ruswa uyu mwaka wose mu Rwanda ni amafaranga 70 633frw.

ACP Karasi Emmanuel umuyobozi w’ishami rishinzwe imitangire ya serivisi n’ubugenzuzi muri Polisi y’u Rwanda  yavuze ko zimwe mu ngamba zabafashije guhashya icyaha cya ruswa cyakunze kubagaragaraho ari uko bashyizeho uburyo bwinshi bwo gutanga serivisi za polisi binyuze mu ikoranabuhanga kuri interineti aribyo byitwa E service. Urugero ni nk’ibizamini by’agateganyo mu gutwara imodoka, kamera zo ku muhanda zizwi nka sofiya n’izindi serivisi  ndetse no kutihanganira uwafatiwe mu cyaha cya ruswa.

Ati” Burya iyo ujya gukemura ikibazo ni uko ubanza kwemera ko ufite icyo kibazo aho guhangana n’ukubwiye ko gihari, byatumye dufata ingamba zikakaye dushyiraho amabwiriza ngenderwaho imbere muri polisi, tunakurikiza gahunda ya Leta yo kutihanganira na gato ufatiwe mu cyaha cya ruswa. Usibye gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa n’abaturage batugana bashaka serivisi byagabanyije guhura imbonankubone hagati y’ umuturage n’umupolisi. Twanashyizeho itsinda ryihariye imbere muri polisi rikora nk’urukiko kuburyo ufatiwe mu cyaha cya ruswa atumizwa akisobanura byaba ngombwa agafungwa cyangwa akirukanwa.”

Abakoze ubu bushakashatsi bagaragaje ko kugeza ubu imbogamizi babonye mu guhashya iki cyaha cya ruswa ngo gicike burundu ari uko abantu badatanga amakuru kuri yo, kuko uyu mwaka wonyine basanze abagera kuri 94.2% bahuye na ruswa batigeze babimenyesha inzego zibishinzwe ngo zibikurikirane. Bamwe batinya ko bakwiteranya, abandi bagatinya ko bitahabwa agaciro cyangwa se ubwabo ntibabihe agaciro ko ari icyaha kigamijwe gukorwa.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *