0 0
Read Time:1 Minute, 24 Second

Abitabiriye ibiganiro bijyanye n’inama mpuzamahanga ku bukerarugendo bemeza ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano hari uruhare rizagira mu gutuma uru rwego rurushaho gutera imbere.

Mu biganiro byo ku munsi wa kabiri w’inama mpuzamahanga y’ubukerarugendo; byibanze cyane no ku mikorere y’ikoranabuhanga mu iterambere ry’uru rwego ahanini ryifashisha ubwenge buhangano rizwi nka Artificial Intelligence.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda; yashimangiye uruhare ikoranabuhanga ryagiye rigira mu nzego zitandukanye z’ubukungu n’ubuzima rusange bw’igihugu, aho yagaragaje uburyo kuri ubu rinifashishwa mu bikorwa by’ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

Kimwe mu by’ingenzi bigaragazwa nk’imbarutso y’iterambere ry’urwego rw’ubukerarugendo ku rwego rw’isi ni ukubumenyekanisha binyuze mu bikorwa bibwamamaza hirya no hino ku isi.

Umuyobozi mukuru w’ishami ry’ubukerarugendo mu kigo mpuzamahanga cya Google, Nelson Boyce; nawe ashimangira ko ahazaza h’uru rwego hashingiye ahanini ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhango.

“Tutiriwe tunatinda ku byiza by’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano cyane cyane ku hazaza, reka tubanze twumve uburyo rishobora kumfasha mu buryo butaziguye bimwe mubyo nkeneye hano kano kanya, Sinirengagije uko ryamfasha kuba nabasha kubona bumwe mu butumwa bwamamaza ndetse n’ibindi. Kuko nk’ubu ikigo cyacu cyifashisha iri koranabuhanga muri byinshi mu bikorwa dukora, kuko usanga rinatworohereza cyane, kandi mu byukuri ibi binafasha n’umukiriya ari nayo mpamvu nemeza ko iri koranabuhanga ry’ubwenge buhimbano ari ryiza.”

Icyakora, nubwo bimeze bityo hagaragajwe icyuho mu ikoreshwa ry’iryo koranabuhanga muri Afurika, ari naho Yves Iradukunda asanga hakwiye kubaho gahunda zigamije gutyaza ubumenyi bwa bamwe mu rubyiruko, hagamijwe gukemura ibibazo bigaragara muri zimwe muri serivisi nkenerwa.

Mu rwego rwo kugeza igihugu ku ntego gifite yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga mu karere giherereyemo mu mwaka wa 2050, Inama y’abaministiri yateranye ku itariki ya 20 Mata uyu mwaka yemeje politiki y’igihugu yo kwihutisha ikoraranabuhanga ry’ubwenge buhangano (National Artificial Intelligence Policy).

RBA

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *