1 0
Read Time:2 Minute, 5 Second

Kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2024, mu karere ka Huye mu murenge wa Ruhashya, akagali ka Karama mu mudugudu w’Umuyinza, imdoka yagonze umwana w’imyaka itanu ahita apfa.

Iyi nsanganya yabaye ahagana ku isaha y’isaa cyenda n’igice z’igicamunsi ubwo imodoka y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA),yavaga mu nzira ziva i Kigali yerekeza i Huye nibwo yagonze umwana w’umuhungu w’imyaka 5, wari uri ku muhanda agiye kureba Nyina-wabo ahazwi nko kuri ‘Selling’ i Save kuri Atterier.

Ababibonye babwiye The ForeFrontMagazine ko byatewe n’uko iyi modoka yari iri ku muvuduko wo hejuru ari nayo mpamvu nyamakuru yatumye uwari uyitwaye ata ‘Control’  yisanga agonze uyu mwana.

Uwitwa Uwimana Charlotte wabonye iyi mpanuka aganira na The ForeFront Magazine yagize ati:’’Iyi mpanuka itewe n’umuvuduko mwinshi.Uyu mwana yari azanye na bashiki be babiri, mushiki we umwe yari ahetse akandi kana, baje hano kwa Nyina-wabo. Bari batarahagera. Bari bambutse umuhanda, ariko uwagonzwe ari we usigaje kwambuka, bamutegereje.Bashiki be ubwo bari bamutegerereje ku rundi ruhande rw’umuhanda, nibwo imodoka yaje ivuduka ihita imukubita. Icyo ibi bintu biba bidusigiye ni ukurinda abana bacu, tukirinda ko bacaracara mu mihanda nta wuri hafi  yabo.’’

Mugenzi we w’umugabo na we yunzemo agira ati:’’Ibigaragara umushoferi ni we wari uri mu makosa kuko hari n’abamotari bamubonye, bavuze bati ni twebwe aba ahitanye hariya i nyuma.’’

Ku ruhande rw’uwari utwaye iyi modoka, The ForeFrontMagazine yagerageje kumuvugisha ngo imenye icyo avuga ku cyateye iyi mpanuka ariko ntabwo yabashije kuvuga kubera ibyari bimaze kumubaho ako kanya.

Nyuma y’uko uyu mwana w’umuhungu agonzwe, Polisi yahise ihagoboka, ihumuriza abaturage bari bari hafi aho. Ni mu gihe uwagonze yahise afatwa na Polisi kugira ngo akurikiranwe.Umurambo wahise ujyanwa mu kwa mugango i Huye kugira ngo ukorerwe isusumwa.

Umwana wagonzwe akomoka ahazwi nk’i Shyanda muri Gisagara akaba yageze ku muhanda yari azanye na bashiki be babiri ahazwi nko kuri Atterier gushesha isombe ariko ngo bibanga mu nda babanza kujya gusuhuza Nyina-wabo utuye hafi aho ari na bwo yagonzwe ubwo barimo bava muri Kaburimbo bururuka mu kariya kajya kwa Nyina-wabo.

Andi makuru yisumbuye kuri iyi nkuru turaza kuyongera muri iyi nkuru.

Amafoto:

Photo:Abaturage bababajwe n’uyu mwana wapfuye amarabira azize impanuka

Photo: Abaturage barasaba abatwara ibinyabiziga kujya bitwararika igihe bageze mu bice bituwe

Photo:Polisi yahagobotse ihumuriza abaturage

Photo:Imodoka ya NESA yagonze umwana w’Imyaka itanu

Photo:Kubera umuvuduko iyi modoka nyuma yo kugonga umwana yasekuye igikuta cy’agateme kari kuri uyu muhanda

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *