1 0
Read Time:3 Minute, 24 Second

Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho Nkunganire yatangwaga ku batega imodoka rusange, maze Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) gihita gishyiraho ibiciro byishya.

Reba ibiciro by’ingendo bishya aha:

Aya makuru yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024 mu kiganiro hagati y’abanyamakuru n’abaminisitiri barimo Jimmy Gasore wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel na Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel.

Minisitiri Jimmy Gasore yavuze ko iyo Nkunganire yakuweho kuko ibihe yari yashyiriweho by’icyorezo cya Covid-19 byarangiye, ku buryo ubukungu bw’abantu bwatangiye kuzamuka.Yavuze ko kandi mu bindi byatumaga Nkunganire idakurwaho, ari uko hari ibibazo byari byugarije ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu birimo imodoka nke na serivisi zatangwaga nabi.

Kugeza ubu Leta yamaze kugura bisi nini ijana zishyirwa mu mihanda ndetse hari n’izindi ijana zigiye kongerwamo kugira ngo imirongo y’abatega imodoka igabanyuke.

Ikindi ni ukwemerera abafite ubushobozi bose bakajya mu byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange, aho kubiharira ibigo runaka.

Yagize ati: “Ibibazo bikomeye byari bibangamiye urwego rwo gutwara abantu ariko bisa nk’aho bigenje gake, bisi zarabonetse ndetse n’amavugurura yarakozwe, igihe kirageze ngo za ngamba za nkunganire zerekezwe ahandi.”

Yakomeje agira ati:“Igiciro ntabwo cyahindutse, icyashyizweho mu 2020 ntabwo cyahindutse. Umucuruzi utwara bisi amafaranga yinjiza niyo azakomeza kwinjiza ariko Umunyarwanda utega bisi we azabona igiciro cyiyongereye.”

Izi mpinduka zose zizatangira kubahirizwa guhera tariki 16 Werurwe 2024. Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko igiciro cyashyizweho kigereranyije hashingiwe ku mikoro y’abaturage.

Ati: “Guhera umwaka ushize ibibazo twagize bikomeye cyane ni ukotabona bisi bigatuma abantu birirwa bategereje, imirimo yabo na gahunda zabo zikahazaharira ku buryo Leta yakoze ibishoboka ngo dukemure ikibazo cya bisi no kuvugurura uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange. Abantu bararambirwaga bagashaka ubundi buryo bwo kugenda bubahenze kurusha igiciro cya bisi. Ubu rero igiciro kiragereranyije.”

Yavuze ko gutinda ku mirongo cyangwa gutega umuntu ahenzwe byagiraga ingaruka ku bukungu, kuko imirimo imwe yadindiraga abantu babuze uko bayigeraho. Yavuze kandi ko kwiyongera kw’ibi biciro ku mugenzi nta ngaruka bizagira ku bukungu cyangwa ku kuba ibiciro by’ibindi bicuruzwa byakwiyongera.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yavuze ko ibi biciro bishya batabituye ku baturage kuko hari hashize iminsi hari ubukangurambaga.Yavuze ko nubwo nkunganire yakuwe ku bijyanye no gutwara abantu n’ibintu, izashyirwa mu zindi gahunda zisanzwe zo kugoboka abatishoboye.

Ati: “Kuri bo abaturage benshi ab’amikoro menshi bashaka kugenda, ni nko gukura ku mufuka umwe ushyira mu wund. Niba hari ayo tugomba kongera kuri Girinka, Mutuelle, Imirire ku ishuri turayongeramo. Izi nkunganire zose ni inkunga Leta igenera abaturage kugira ngo hatagira ugira ikibazo kubera ingaruka z’ibihe cyangwa Isi iri kunyuramo. Nta gihombo kirimo kuri bo.”

Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu bugenzuzi, ku buryo abahawe uruhushya rwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange batajenjeka. Ati:“Tugiye gushyira imbaraga mu bugenzuzi ku buryo ikizaba gikwiriye guhinduka kizahinduka kugira ngo umugenzi ahabwe serivisi nziza.”

Kugeza ubu Leta yabaye ikuyeho igiciro cya internet mu modoka rusange mu mujyi wa Kigali, mu kwirinda ko ikomeza guhenda umugenzi icyakora Minisitiri Gasore yavuze ko bicyigwaho neza. Mu yandi mavugurura yakozwe ni uko ibigo n’abantu bemerewe gutwara imodoka mu buryo bwa rusange byiyongereye bikagera kuri 18, ni ukuvuga ibigo 14 n’abantu ku giti cyabo ben mu gihe hashyizweho imihora irindwi izo modoka zizajya zikoreramo hagendewe kuri gare zitandukanye ziri mu mujyi wa Kigali.

Kuva muri 2020, hatangiye gukoreshwa igiciro kivuguruye, ariko Leta ihita ishyiraho Nkunganire kugira ngo umugenzi akomeze gukoresha igiciro cyashyizweho mu 2018.Icyo gihe umugenzi ukora ingendo zihuza Intara yemerewe kuguma kwishyura ibiciro byashyizweho mu 2018 byari bishingiye ku 21 Frw ku kilometero ku bajya mu ntara na 22 Frw ku kilometero mu Mujyi wa Kigali.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA)cyatangaje ko ibiciro bishya by’ingendo mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bizatangira gukurikizwa tariki ya 16 Werurwe 2024.

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *