0 0
Read Time:2 Minute, 52 Second

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Mutarama 2024, mu karere ka Huye mu murenge wa Kigoma, akagali ka Karambi mu mudugudu wa Kigarama, hagaragaye inyoni yo mu bwoko bw’Uruyongoyongo yishwe n’abantu bataramenyekana, barangije bayibamba ku giti.

Ni ibintu abaturage benshi babonye babyamaganira kure bavuga ko bidakwiye. Bababajwe cyane n’uwakoze aya mahano yo guhohotera iyi nyonyi kandi mu busanzwe ntacyo izi nyoni zo mu bwoko bw’ibiyongoyongo zangiriza abaturage.

Mu busanzwe izi inyoni zo muri ubu zigira uruhare mu iringaniza ry’urusobe rw’ibinyabuzima; aho zirya izindi nyamaswa zirimo nk’inzoka amafi n’ibindi hagamijwe kuringaniza umubare wazo muri ‘Nature.’

Dr.Ange Imanishimwe, umuyobozi w’umuryango ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda wa ‘BIOCOOR’, wanageze aho ibi byabereye; na we yabyamaganiye kure avuga ko bidakwiriye  ndetse asaba ko ababikoze bakurikiranwa n’inzego z’umutekano bagahanwa.

Yagize at:’’BIOCOOR ibabajwe n’ihohoterwa rikomeje gukorerwa inyamaswa.Tukaba dusaba RIB na RDB gukurikirana uru rugomo n’ubugome bwakorewe iyi nyoni itajya ihohotera abantu.”

Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Jean Pierre Habarurema avuga ko umuntu wese uhohotera cyangwa ubonye inyamaswa y’agasozi irinzwe ‘Protected’, yapfuye cyangwa  se ikiyikomokaho;nk’igupfa, ihembe, iryinyo, umutonzi, inzẫara, ikinono, uruhu, ibaba , igi n’ibindi;ntatange amakuru, aba akoze icyaha. Ibi kandi biboneka mu byaha n’ibihano biteganywa n’itegeko N° 064/2021 ryo kuwa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima.

Ingingo ya 59 yaryo yerekeranye no gukura inyamaswa mu ndiri kamere yayo, kuyigirira nabi, cyangwa kuyizerereza; ivuga ko:’’ Umuntu ku giti cye ukura inyamaswa iri ku rutonde ruri ku mugereka wa III w’iri tegeko mu ndiri kamere yayo, uyigirira nabi cyangwa uyizerereza aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW). Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikorewe inyamaswa iri ku mugereka wa I cyangwa uwa II w’iri tegeko, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 65 y’iri tegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima, yo ivuga ko ucuruza ibikanka (Ibituruka ku nyamaswa z’agasozi zikomye), ahanishwa igihano cy’ igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 atarenze miliyoni 10.

Soma Itegeko ryose hasi aha:

Amafoto:

Photo:Iyi nyonyi abayishe, bahise bayibamba ku giti

Photo:Abaturage babonye uru rugomo rwakorewe iyi nyoni, barwamaganiye kure bavuga ko rudakwiye

Photo:Ababibonye bose bababaye, bavuga ko guhohotera inyamaswa z’agasozi ari bibi

Photo:Kuri ubu ntiharamenyekana ababa bahohoteye iyi nyoni. Abaharanira uburenganzira bw’inyamaswa ndetse n’abaturage babibonye; barifuza ko abakoze iri hohotera bakurikiranwa n’amatekego, bagahanwa.

https://rw.wikipedia.org/wiki/Ikiyongoyongo

Photo:Dr.Ange Imanishimwe, umuyobozi w’umuryango ubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda wa ‘BIOCOOR’,Yamaganye iri hohoterwa ryakorewe iyi nyamaswa avuga ko bidakwiye  ndetse anasaba ko ababikoze bakurikiranwa n’inzego z’umutekano bagahanwa.

Photo:Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Jean Pierre Habarurema avuga ko umuntu wese uhohotera inyamaswa y’agasozi ikomye, aba akoze icyaha.

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan Health, Science, Agriculture and Environmental Journalist with over 10 years of experience in public-interest reporting. He is a reporter and editor at Radio Salus and Chief Editor of The Forefront Magazine. He holds a Bachelor’s degree in Business Administration from the University of Rwanda and is currently pursuing an International Master of Public Administration (IMPA) at Tsinghua University, China. He has also received professional training from FOJO Media Institute, University of Rwanda, and Aga Khan University, Kenya. He is an OFAB-Rwanda journalist fellow, specializing in agricultural biotechnology reporting. Awards Received: • Best Radio Journalist in Rwanda, NTDs/WASH Media Awards — 2024 • Best Statistics Reporter (Radio), Rwanda Data Journalism Awards — 2024 • Best Environmental Journalist in Southern Rwanda — 2024 • Health Reporting Winner, Rwanda Development Journalism Awards — 2023 • Health Award, ABASIRWA — 2023 • Overall Winner, Rwanda, OFAB Media Awards — 2023 • 2nd Place, Africa (Radio), OFAB Africa Media Awards — 2023 • Best Environmental Journalist in Southern Rwanda — 2022 • Anti-Corruption Journalism Award, Office of the Ombudsman — 2022 • Journalist of the Year, Radio Salus — 2018. He is a member of the InfoNile Journalists and Scientists' Coalition and the Rwanda Environmental Journalists' Organization, with a strong focus on evidence-based reporting on health, science, agriculture, environment and climate change.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *