0 0
Read Time:1 Minute, 22 Second

Kumugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 10 Gashyantare 2024, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota yagonze umunyonzi imuturutse mu rubavu nk’ uko ababonye iyi mpanuka babibwiye Forefront Magazine.

Iyi mpanuka bivugwa ko yabaye saa kumi n’iminota 50 (16h50) z’umugoroba abari bahari bavuga ko uwari utwaye imodoka ariwe ufite amakosa nubwo nta bipimo bafashe.

Umusore wagonzwe ari mu kigero cy’imyaka 22 y’ amavuko, ariko ntabwo imyirondoro ye yahise imenyekana.

Umugabo uri mu kigero cy’ imyaka 40 y’ amavuko yagize ati: “Birababaje kubona umukire atugongeye umuntu. Yari yaparitse hafi ya banki y’abaturage mu gihe arimo kwerekeza mu muhanda agonga umunyonzi kandi yari yakomeje kumuhunga twese tubibona.”

Akomeza avuga ko bidakwiriye ko umuntu agonga undi mu gihe nta muvundo w’ ibinyabiziga uhari kandi ari ku manywa izuba riva.

Undi mugabo uvuga ko yitwa Kamana, we avuga ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’ uwari utwaye imodoka.

Ati: “Ubundi tumenyereye ko ikinyabiziga kigonga ikindi ari uko hari akavuyo none nta yindi modoka, moto cyangwa igare byari biri mu nzira. Njyewe ndabona uyu musore arenganye kuko ashobora no kubura ubuzima bitewe n’uko yakubise umutwe muri kaburimbo ahita atangira kuva amaraso mu kanwa kandi nta gikomere afite inyuma.”

Iyi mpanuka yabereye ku muhanda werekeza ku isoko Ingenzi rya Huye unyuze kuri banki y’abaturage.

Polisi y’ Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ihora ikangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda impanuka zo mu muhanda , ndetse kuri ubu abatwara amagare bakaba bagomba kuva mu muhanda saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kubera ko nta matara amagare agira, ariko uyu munyonzi we yagonzwe ku manywa.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru, inzego z’umutekano zari zitarahagera ngo hafatwe ibipimo cyangwa ngo uyu musore wagonzwe agezwe kwa muganga.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *