Manirakiza Dieudonne, Umukozi muri Transparancy atangaza ibyavuye mu bushakashatsi
0 0
Read Time:2 Minute, 45 Second

Na Byukusenge Annonciata

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu byavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango utari uwa leta ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane ishami ry’ u Rwanda ( Transparency International Rwanda), bwakoze hagamijwe kumenye uko abaturage bahabwa serivisi mu nzego z’ibanze, igihe bifata, impamvu hari abadahabwa serivisi n’uko ikibzo cya ruswa gihagaze mu mitangire ya serivisi.

Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa gatatu taliki ya 1 Ugushyingo 2023 mu karere ka Huye, bwakorewe mu mirenge 59 yo mu turere 11 aritwo Gicumbi, Kayonza, Musanze, Burera, Nyabihu, Rubavu, Kamonyi, Huye, Nyamagabe, Nyaruguru, and Nyamasheke.

Abaturage bose babajijwe muri ubu bushakashatsi ni ibihumbi 5779, naho mu karere ka Huye hakaba harabajijwe abangana n’10.92%. abaturage babajijwe ni abo mu mirenge itandatu ariyo Gishamvu, Mukura, Rusatira, Kigoma, Simbi na Maraba.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abatishoboye aribo badahabwa serivisi kuko batagira icyo batanga

Muri serivisi abaturage bakunze gusaba mu nzego z’ibanze ku isonga ni izijyanye n’irangamimerere, ubutaka, imyubakire, ibyangombwa byo gushyiriranwa n’ibindi.

Icyuho cya ruswa mu karere ka Huye

Mu mirenge itandatu y’akarere ka Huye yakorewemo ubu bushakashatsi, abangana na 11.75% bavuze ko basabwe gutanga ruswa kugirango bahabwe serivisi. Muri aba, 7.81% nibo batanze amakuru ko basabwe ruswa abandi barabiceceka.

Ubwoko bwa ruswa zisabwa mu nzego z’ibanze

Ababajijwe bagaragaje ko ku isonga ruswa y’amafaranga ariyo yiganje kuko abayisabwe ari 71.64%, hakurikiraho ruswa ishingiye ku gitsina yasabwe abangana na 2.99% naho 25.37% bo bavuze ko basabwe ruswa z’ubundi bwoko.

Sano Alain, umukozi muri Transparency n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’amajyepfo bari bitabiriye uyu muhango

Impamvu abaturage badatanga amakuru ya ruswa

Abaturage babajijwe impamvu badatanga amakuru kuri ruswa, abangana na – 36.32% bavuze ko babiterwa n’impamvu z’ubwoba bw’umutekano wabo cyangwa izindi ngaruka bishobora kubagiraho nyuma yo kuyatanga.

  • 26.86% bo bavuze ko ntacyo bashobora kubihinduraho
  • 15.03% bavuze ko batari bafite ibimenyetso bihagije ngo batange amakuru
  • 12.84% bavuze ko batazi aho batanga amakuru ajyanye na ruswa
  • 5.74% bavuze ko bifata igihe kinini no kubishyiramo imbaraga kandi bo batabona igihe cyo kubikurikirana
  • 3.21% aba bo bavuze ko batatanze amakuru bitewe n’izindi mpamvu zitavuzwe haruguru.

Imibare igaragaza uko abaturage bahawe serivisi mu turere twakorewemo ubushakashatsi
Serivisi abaturage basabye
Igipimo cy’uko abaturage bahawe serivisi mu mirenge yakorewemo ubushakashatsi i Huye
Igipimo cy’uko abaturage bishimiye serivisi bahawe
Serivisi bahawe zidafite ibiciro ntibibuka amafaranga bazishyuye
Abakene badafite icyo batanga nibo badahabwa serivisi mu nzego z’ibanze
Igipimo cya Ruswa mu turere twakorewemo ubushakashatsi
Igipimo cya ruswa mu mirenge ya Huye yakorewemo ubushakashatsi
Igipimo cy’ubwoko bwa ruswa mu turere twakorewemo ubushakashatsi
Igipimo cy’ubwoko bwa ruswa bwatanzwe i Huye
Igipimo cy’abaturage batanze amakuru kuri ruswa i Huye
Abenshi mu babajijwe mu turere twakorewemo ubushakashatsi bavuze ko badatanga amakuru kubera ingaruka byabagiraho
Kudatanga amakuru ya ruswa muri Huye babiterwa n’ibwoba bw’umutekano wabo bakeka ko byabagiraho ingaruka
Abagerageje gutanga amakuru kuri ruswa, 88.89% ntibanyuzwe n’ibyakurikiyeho nyuma yo kuyatanga
Mu mirenge ya Simbi na Gishamvu ntibatanze amakuru kuri ruswa kubera impamvu zitandukanye

Umuhango wo kumurika ubu bushakashatsi witabiriwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Yuhe, ushinzwe imyubakire, inzego z’umutekano zirimo Polisi na RIB ku rwego rw’akarere, abashinzwe kwakira abaturage mu mirenge yakorewemo ubushakashatsi mu karere ka Huye n’abandi bafatanyabikorwa b’akarere.

Abashinzwe gutanga serivisi biyemeje kudaha icyuho ruswa
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *