0 0
Read Time:2 Minute, 5 Second

Nyuma y’imvura yaguye mu bice bitandukanye by’intara y’Amajyepfo mu Rwanda, ku Cyumweru tariki 7 Mutarama 2024, uduce turimo igishanga cya Douane cyo mu karere ka Gisagara, umurenge wa Kibirizi mu kagali ka Douane mu mudugudu wa Mugusa, hibasiwe n’umwuzûure udasanzwe, byuzuramo amazi menshi aho kuri ubu amakuru The ForeFront yakuye i Gisagara aravuga ko hari umusore w’imyaka 30 waburiwe irengero amaze kurohama mu mugezi wa Rwasave uca mu gishanga hafi y’ahazwi nka Douane,umugezi unyabanya Akarere ka Huye n’aka Gisagara. Birakekwa ko yaba yatwawe n’amazi akanamuhitana. Abaturage baracyashakisha.

Uyu musore yaburiwe irengero yari ari kwahira ubwatsi bw’amatungo mu mudugudu wa Mugusa. Ubwo twatunganyaka iyi nkuru, uyu musore yari ataraboneka. Ngo uyu musore warohamye yari asanzwe ari umushumba wakoraga akazi ko kwita ku nka z’umuturage utuye mu Kagari ka Butare, mu Murenge wa Ngoma mu karere ka Huye.

Link:/Umwuzuure mu Gishanga-Douane:https://www.youtube.com/watch?v=DTZ4pbN-Z6Q&pp=ygUWY2hyaXN0b3BoZSB1d2l6ZXlpbWFuYQ%3D%3D

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara, Mukantwali Christine, yemeye aya makuru, avuga ko batangiye gushakisha uwo musore ngo barebe ko bamugeraho. Yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’imvura yaguye ari nyinshi mu masaha y’igitondo mu bice bitandukanye bya Huye, mu Mirenge ya Ngoma, Huye, Ruhashya na Mbazi yatumye igishanga cyose cyuzura amazi.

Yakomeje avuga ko iki gishanga cyuzuye maze ubwo uyu musore yarimo yahira ubwatsi ku nkombe z’umugezi, agatsikira ku nkombe akarohama mu mazi. Yongeyeho ko inzego zitandukanye zikomeje gushakisha uyu musore ngo barebe ko bamubona.

Yagize ati: “Ubu turi gufatanya twese mu gushakisha, inzego za Polisi, DASSO n’abaturage bo mu Kagari ka Duwani kuko urumva iyo umuntu yabuze nta muntu utuza, nta wakwicara.”

Usibye inkuru y’uyu musore watwawe n’amazi, uyu mwuzuure wangije bimwe mu bihingwa byari biri mu iki gishanga birimo umuceri,imboga n’ibindi. Abaturage baravuga ko muri iyi minsi basigaye bahaganyishijwe n’imvura isigaye igwa mu buryo budasanzwe.

Ni mu gihe inzobere mu by’ubumenyi bw’ikirere zivuga ko hirya no hino ku isi, hasigaye hagwa imvura mu buryo butamenyerewe, igateza imyuzure, inkangu n’ibindi. Gusa bemeza ko intandaro y’ibi; ari ihinduka ry’ibihe ‘Climate Change’, ahanini ryatewe n’ibikorwa bya muntu kuva mu kinyejana cya 18 yatangiye impinduramatwara y’inganda.

Inzobere nka Dr.Ange Imanishimwe twabashije kuganira zigira inama abantu kwitwararika no gukurikiza ingamba zishirwaho n’ibihugu, zigamije gufasha abantu guhangana n’ingaruka z’ihinduka ry’ibihe mu isi.

The ForeFront Magazine iracyashakisha amakuru ya nyayo kandi yisumbuye….

Amafoto:

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *