0 0
Read Time:1 Minute, 38 Second

Na Byukusenge Annonciata

Ubu ni ubutumwa bukangurira buri muturarwanda kugira uruhare mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya ihumana rikomoka ku bikoresho bya pulasitiki kuko ingaruka z’iri humana zigera no ku buzima bwa muntu.

Minisiteri y’ibidukikije ibinyujije mu kigo cyo kubungabunga ibidukikije REMA, inejejwe no kumenyesha abanyarwanda ko taliki ya 5 Kamena 2023 ari umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije. Mu gihugu cyacu uyu munsi ubanzirizwa n’icyumweru cy’ibidukikije watangiye kuri uyu wa gatandatu  taliki ya 27 Gicurasi 2023, kikazasozwa ku wa 5 Kamena ariwo munsi Isi yose izaba yizihizaho umunsi mpuzamahanga w’ibidukikije.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “gira uruhare mu ngamba zo kurwanya ihumana rikomoka ku bikoresho bya plastic/ solutions to plastic pollution. Iyi nsanganyamatsiko irashishikariza ikanibutsa inzego zitandukanye zirimo iza leta, abikorera, inganda, abacuruzi n’abanyarwanda bose kubungabunga ibidukikije, bashaka ibisubizo mu kurwanya ihumana riterwa n’ibikoresho bya plastic hagamijwe kurengera ubuzima bwacu no kubungabunga ibidukikije.

Muri iki gihe isi yacu yugarijwe n’ihumana riterwa n’imyanda y’ ibikoresho bya plasitiki. Iryo humana rigira ingaruka nyinshi, muri zo twavuga ingaruka ku buzima bwa muntu nka kanseri y’ubwonko n’izindi ndwara, ihumana ry’ikirere, amazi, ubutaka, kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima, byaba amatungo yo mu rugo, inyamaswa zo mu gasozi, cyane cyane amafi n’inyoni n’ibindi.

Mu gihe twishimira ko u Rwanda rwateye intambwe Nziza mu kubungabunga ibidukikije, rukaba ari icyitegererezo mu kurwanya ihumana rikomoka ku bikoresho bya plastiki, tuboneyeho gushishikariza abaturarwanda bose baba ibigo bya leta, abikorera, abanyamadini ndetse n’abaturage muri rusange kugira uruhare mu rugamba rwo guhagarika, gukoreshwa, gucuruza cg gukwirakwiza amasashe ya plastiki n’ibikoresho bya plastiki bikoreshwa inshuro imwe, ahubwo bagapfunyika mu bikoresho byabugenewe bitangiza ibidukikije. By’umwihariko abikorera barashishikarizwa gushora imari mu kunagura imyanda ya plastiki ndetse no gushaka ibisubizo byo kurengera ingano y’ibikoresho byo gupfunyikamo bisimbura amasashi ya plasitiki n’ibikoresho bya plastiki bikoreshwa inshuro imwe.

Inzego z’ibanze zirasabwa gushyiraho uburyo buboneye bufasha abaturage gushyira mu bikorwa ibikubiye muri ubu butumwa.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *