0 0
Read Time:3 Minute, 44 Second

Ibiti ni ibinyabuzima bifite uruhare rukomeye ku isi harimo n’ubuzima bwa muntu, bifasha umubare munini w’inyamaswa z’agasozi no mu mazi, izituye mu byanya biba  byegereye ahari ibiti ndetse n’ibyanya biri kure binyuze mu irekurwa ry’umwuka mwiza wa ‘Oxygen’ andika [Oxisigene] (O2) inyamaswa nyinshi zihumeka.

Ibiti kandi ni ibiryo n’icumbi ry’inyamaswa nyinshi ku isi, bivanwamo kandi ibikoresho binyuranye,biba umuyoboro utanga imvura, imwe mu nkingi z’ingenzi zituma ubuzima bw’ibinyabuzima hafi ya byose ku isi, bushoboka mu rusobe rwabyo. Ku ubu ku isi habarurwa ibiti bigera kuri Tiliyali  3.04 nkuko ubushakashatsi bwa ‘Nature’, bubigaragaza. Gusa, abashakashatsi ku rusore rw’ibinyabuzima bavuga ko bimwe mu biti bisigaye byigaragambya.

Ibiti byigaragambya gute? Habaye iki  ?

Mu rugendo rwavaga mu mujyi wa Huye rwerekeza ahazwi nko mu Bisi bya Huye kwa Nyagacyecuru mu kizwi nka ‘Hiking’, rwo ku wa 30 Ukwakira 2021, Dr.Ange Imanishimwe, umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima akaba n’umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta  ugamije kubungabunga no kwita rusobe rw’ibinyabuzima’biodiversity conservation organization’(BIOCOOR), mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa ForeFrontMagazine; yavuze ko amwe mu moko y’ibiti asigaye ku isi, yatangiye kwigaragambya kubera gufatwa nabi. Ati:’’Burya ibiti nabyo birigaragambya.Ibiti bisigaye byigaragambya kubera gufatwa nabi.’’

Dr.Ange yavuze ko henshi mu bihugu bimwe na bimwe ku isi basigaye bagorwa no kubona ibiti byiza byo kubakisha, kubaza,.. kubera ko byinshi muri byo byatangiye kwigaragambya bitewe n’ihinduka ry’ibihe, gutemwa cyane no guterwa mu butaka butaberanye nabyo. Yakomeje avuga ko uku kwigaragambya, ari nko kwivumbura, igitera bimwe mu biti gukura bigoramye cyangwa se bifite uruti ruteye nabi, ku buryo nta kintu cyapfa kuvanwamo nk’urubaho cyangwa se ibindi by’ingenzi.

Dr Ange yavuze ko kenshi iyo ibiti bitewe mu butaka bitaberanye, cyangwa se ahagwa imvura itabihagize, byigaragambya ariko abantu ntibabimenye. Yavuze ko kandi iyo ibiti bitemwe cyane ku bwinshi, byigaragambya, bigashibuka,bikura bigondagondamye ku buryo nta n’umusaruro bishobora gutanga.

Mu gutembera umusozi w’Ibisi bya Huye, Dr. Imanishimwe, yerekanye urugero rw’ibiti bifite iyo myitwarire kubera kugorwa n’aho byatewe no kubihirwa n’ubutaka, icyatumye bizana amagaragamba, ibindi bikigondagonda [Urabibona mu mafoto ari hasi muri iyi nkuru]. Yatanze urundi rugero rw’ibiti byahinduye imyitwarire mu gihugu cya Brasil, bigashibuka byigonze kubera kwivumbura, ahanini biturutse ku itemwa n’iyangizwa ry’amashamba rikabije rimaze igihe ryibasiye kiriya gihugu.

Ibiti byafatwa gute kugira ngo bitigaragambya ?

Dr. Imanishimwe avuga ko abantu nka bimwe mu binyabuzima bikunze gukenera ibiti cyane, bakwiriye kujya bashishoza neza bakareba niba ibiti bateye ahantu runaka, byarahishimiye.Ikindi baba bakwiriye gukora ni ukubibungabunga aho kubyibasira babitema kuko iyo barangaye bikigaragambya muri bwa buryo twavuze haruguru, nta musaruro bitanga.

Mu busanzwe ibiti bigira uburyo bwo bwirwanaho buzwi nka ‘Defence Mechanism’, ubu buryo bibukoresha mu kwirinda umwanzi [nk’ibyonnyi] cyangwa se ihinduka ry’ibihe. Aha uzasanga ibiti bimwe bizana amahwa, ibindi bizane uburure, amata n’ibindi. Inzobere zo muri Kaminuza ya Leipzig n’izindi zo mu kigo cy’Abadage kizwi nka ‘German Centre for Integrative Biodiversity Research,’ zivuga ko uko ibihe bizagenda bihinduka, imyitwarire n’imiterere y’ibiti izagenda ihinduka mu gihe hatazashyirwa imbaraga mu bushakashatsi bugamije kwiga no kunoza imibereho y’ibiti.

Aha ngo niho wazasanga igiti runaha cyaryoheraga, gisigaye kirura cyangwa se giteye ukundi. Aha na none, ubwoko runaka bw’igiti bwajyaga bukura bugororotse, wazasanga busigaye bukura buhetamye kubera guhindura imyitwarire n’imikurire.

Ubu ku isi harabarurwa Hegitari Miliyari 4.06 z’amashyamba zirimo ibiti bigera kuri Tiliyari zirenga gato 3.04. Ubushakashatsi bwa ‘Business Insider’ bwerekana ko ibiti bisigaye ku isi, biramutse bitabungabunzwe uko bikwiye ngo byitabweho mu buryo bufatika, mu myaka 300 iri imbere, nta giti cyazaba gihagaze ku isi. Icyerekana ko n’ubuzima bw’ibindi binyabuzima bwagorana gukomeza, hagendewe ku kamaro ibiti bifitiye ibindi binyabuzima ku isi. 

AMAFOTO:

Photo:Igiti gifite ibimyenyetso byo kwigaragambye kubera kugorwa no kubaho/Cyazanye Amagaragamba ku buryo kuzibaza bitakunga.Ifoto yafatiwe mu gice kimwe cy’ibisi bya Huye 30,10,2021
Photo:Bimwe mu biti byigaragambije bigakura bigondagondamye. Ifoto yafatiwe mu gice kimwe k’ibisi bya Huye,30,10,2021
Photo:Bimwe mu biti byigaragambya ahanini bitewe n’ihinduka ry’ibihe, gutemwa cyane cyangwa no kutanyurwa n’ubutaka byatewemo/Ibisi,30,10,2021
Photo:Ibiti byashimye ubutaka, ntibitemwe cyane kandi bikanyurwa n’ikirere, bikura bigororotse neza.Iyi Photo yafatiwe i Gihandamuyaga,30,10,2021
Photo:Dr. Ange avuga ko abantu bakwiriye kujya bashishoza neza bakareba niba ibiti bateye ahantu runaka, byarahishimiye, bakabibungabunga aho kubyibasira babitema ku bwinshi.Photo//’Archive’ yafatiwe Kitabi,2021
 

Christophe Uwizeyimana-Forefrontmagazine

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *