0 0
Read Time:2 Minute, 50 Second

Dr Ange Imanishinwe, umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima akaba n’umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta  ugamije kubungabunga no kwita rusobe rw’ibinyabuzima ’Biodiversity Conservation Organization’ (BIOCOOR) aributsa  buri wese ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima atari ibikorerwa mu Byanya bikomye nk’amaparike gusa , ahubwo kubibungabunga bikwiye gukorerwa aho ari ho hose, dore ko dukikijwe n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Dr Imanishimwe akomeza avuga ko urusobe rw’ibinyabuzima ari ikimenyetso cy’ubuzima, byitso n’igihe rutabungabunzwe neza, imibereho y’ibinyabuzima muri rusanjye ijya mu kaga. Asaba buri wese kuzirikana agaciro k’ibindi binyabuzima tubusangiye mu isi kuko hagombwa kubaho gusaranganya. Urugero umuhinzi akamenya ko agomba gusaranganya n’inyoni, kwirinda kurimbuta ibiti, ibimera kubungabunga udusimba duto nk’inshishi, intozi, imiswa n’ibindi kuko utu tunyabuzima tuba twanagize uruhare kugira ngo wa musaruro uboneke.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru muri 2021, aho barimo basobanurirwa uruhare rwabo mu kubungabunga urusobe  rw’ibinyabuzima nk’urwego rutangaza amakuru.

Aba banyamakuru baboneyeho basura agace gakikije Parike ya Nyungwe  kazwi nka ‘Buffer Zone’ batemberezwa ahitwa Kintobo, mu kagali ka Kagano muri Kitabi berekwa bimwe mu bimera byahoze byifashishwa mu buvuzi gakondo, ariko uyu munsi bitagipfa kuboneka aho ari ho hose, bibutswa ko nk’abanyamakuru na bo bafite uruhare mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije, babinyujije mu itangazamakuru.

Bimwe mu bimera beretswe n’umwe mu bahoze bahiga muri Parike ya Nyungwe ariko akaza gusobanukirwa akamaro k’ibinyabuzima, akareka guhiga witwa Mugendashyamba Emmanuel;  harimo icyayi kizwi nk’Indondori cyashoboraga kuribwa umuntu ari ku rugendo ntapfe kwicwa n’inzara, Ikitwa Indengarutare cyifashishwaga mu gutunganya isaso (Uburiri), Akaramata kifashishwaga mu buryo bwa Gakondo nk’icyatsi gishimangira urukundo, Umushabarara, icyatsi cyeraga Imbuto zaribwaga, Urukiryi; icyatsi cyahovwagaho n’inzuki zigatanga ubuki bwinshi ndetse kigakoreshwa mu kuvura uburwayi.

Aba banyamakuru kandi beretswe igiti kitwaga Iminaba yabohwagamo ibitebo n’ibindi bikoresho gakondo, beretswe kandi igiti kitwaga Intomvu, yavanwagamo Imyirongi yifashishwaga n’abaturage mu guhana amakuru (Ubutumwa n’igihe hari icyago), Beretswe icyatsi kitwa Umuhanurankuba, kifashishwaga mu buvuzi gakondo nko kurinda abagore gukuramo inda n’ibindi,…

Beretswe Umuhokoro, icyatsi kifashishwaga mu kumesa no kuvura Inka, beretswe icyatsi kitwaga Irebe, cyaribwaga ndetse kikifashishwa mu buvuzi gakondo n’ibindi byatsi bitandukanye.

Gusa mu kwerekwa ibi bimera, aba banyamakuru batunguwe no gusanga mu myaka itambutse ibi bimera byari byiganje hirya no hino mu gihugu ariko ubu ukaba utapfa kugira aho ubibubona kandi byakwifashishwa mu bushakashatsi bw’imiti n’ibindi.

Ubuyobozi bwa BIOCOOR bwaboneyeho bubibutsa ko uruhare rwabo rukenewe mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije, babinyujije mu nkuru n’ibiganiro bakora mu bitangazamakuru bitandukanye bakorera. Babona aho urusobe rw’ibinyabuzima rwangizwa bagakora ubuvugizi kugira ngo bisigasirwe, aho kurimburwa.

Dr Imanishinwe, yavuze ko buri muntu akwiriye kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibinyabuzima bikubiyemo ibimera n’inyamaswa muri rusanjye kuko ibinyabuzima bindi bidahari, n’ubuzima bwacu ntibwashoboka.

Yakomeje agira ati: ‘’Inama dutanga ni uko abantu bagomba kugabana n’ibinyabuzima, naho ubundi bakomeje kureba inyungu zabo gusa byaba ari ukwikunda, nibagabane n’ibinyabuzima kugira ngo ubuzima bukomeze.’’

Parike ya Nyungwe irimo urusobe rw’ibinyabuzima birimo ibimera, inyamaswa zitandukanye n’ibindi. Ishyamba kimeza riri muri iyi Parike rimaze imyaka igera kuri 50.000 nkuko Wikitravel ibivuga.

Kuri ubu hariho umushinga wo kubungabunga Nyungwe hagamijwe iterambere rirambye ry’abayituriye uzamara imyaka 4, uyu ukubiyemo na bimwe mu bikorwa twavuze haruguru, aho ushyirwa mu bikorwa ku nkunga ya Trocaire na Jersey Overseas Aid (JOA), ugashyirwa mu ngiro ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo; BIOCOOR, UNICOOPAGI na ICRAF.

Christophe Uwizeyimana-ForeFrontMagazine

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *