0 0
Read Time:1 Minute, 29 Second

Amakuru avuga ku iyicwa rya Dr. Muhirwe Karoro Charles wari Umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare yemeza ko umwe mu bakekwaho buriya bwicanyi yatangaje ko yari yahawe amafaranga n’umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda ngo amwice.

Umusore w’imyaka 28 y’amavuko witwa Dusabe avuga ko yari yemerewe  Frw 300,000 ngo yice iriya ntiti ya Kaminuza.

UMUSEKE utangaza ko amakuru ufite avuga ko umukozi wa Croix Rouge y’u Rwanda ari we watanze ayo mafaranga ngo bice Dr. Mahirwe, uwo mukozi yitwa Lambert Minani.

Dr Mahirwe

Ikindi ni uko uwo Minani yabanje guha Dusabe avance y’amafaranga ibihumbi mirongo irindwi (Frw 70.000) andi akaba yaragombaga kuyamuha arangije igikorwa.

Bivugwa ko Dusabe akimara gufatwa basanze amaraso yuzuye ku myenda ye bamubajije yemera ko ari we wamwishe.

Icyakora bamwe mu baturage batanga amakuru bavuga ko Dusabe Albert yavuze ko yamwishe abifashijwemo na mukuru wa Minani bita Kubwimana Zéphanie bahimba Pilote.

Pilote ngo ni umushoferi usanzwe utwara imodoka y’abana biga kuri rimwe mu mashuri abanza yigenga mu Mujyi wa Muhanga.

Nta mafaranga avugwa uyu yari yahawe ariko bikekwa ko yabikoreye ubuntu kuko icyo  uyu Minani Lambert yababwiye bapfa, ngo ni isoko rya Farumasi (Pharmacie) Dr Muhirwe yamutwaye bikamubabaza.

Bagenzi bacu bo ku UMUSEKE bavuga ko hari andi makuru ahamya ko Minani Lambert w’imyaka 45 y’amavuko afite akabari mu Mudugudu wa Musengo, Akagari ka Kivumu Umurenge wa Cyeza, ariko akaba atuye ahitwa mu Cyakabiri mu Murenge wa Shyogwe.

Umurambo wa Dr Muhirwe Karoro Charles wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma, kugeza ubu ntibiramenyekana igihe azashyingurirwa.

Amakuru ko Dusabe Albert, Minani Lambert  n’Umuvandimwe we Kubwimana Zéphanie bahimba Pilote bafungiwe i Kigali.

Ubuyobozi bwa Croix Rouge y’u Rwanda ntiburemeza niba koko Lambert Minani asanzwe ari umukozi wabo.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
100 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *