0 0
Read Time:2 Minute, 7 Second

Mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Turere twa Kirehe na Gicumbi, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Inzego z’ibanze n’abaturage, yafashe amabalo atandatu y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu Rwanda aturutse mu bihugu by’abaturanyi yanyujijwe mu nzira zitemewe.

Muri ibyo bikorwa byabaye ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023, umugore w’imyaka 23 y’amavuko ni we watawe muri yombi akurikiranyweho uruhare muri ubwo bucuruzi bwa magendu.

Uyu mugore yafatiwe mu Mudugudu wa Gatuna, Akagari ka Rwankonjo, Umurenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, saa moya z’umugoroba afite umufuka w’imyenda ya caguwa,

Ni mu gihe andi mabalo atanu yafatiwe mu Mudugudu wa Nyakarambi II, Akagari ka Ruhanga mu Murenge wa Kigina wo mu Karere ka Kirehe saa kumi n’imwe z’umugoroba, nyuma y’uko nyirayo yari amaze gutoroka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Mwiseneza, yavuze ko iyi magendu y’imyenda yafatiwe mu bikorwa bya Polisi byo kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe ahanini biturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage.

Yagize ati: “Nk’uko bisanzwe ku bufatanye n’abaturage bagenda batanga amakuru ku bakora ubucuruzi bwa magendu, ubw’ibicuruzwa bitemewe n’ibiyobyabwenge bakunze kwitwikira amasaha y’ijoro, hagendewe kuri ayo makuru Polisi itegura ibikorwa byo gufata abakekwaho kubigiramo uruhare. Ni na ko uriya mugore yafashwe avanye imyenda ya caguwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.”

Ibi kandi ni ko byagendekeye umugabo wo mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, wari ubitse iwe mu rugo amabalo atanu y’imyenda ya caguwa, akekwaho kwinjiza mu gihugu ayavanye mu gihugu cya Tanzania, aza gufatirwa mu cyumba cy’uruganiriro rw’inzu ye, n’ubwo we yahise abangira amaguru ingata agacika akimara kubona Inzego z’umutekano, nk’uko bitangazwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamduni Twizeyimana.

Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru atuma abakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe bafatwa, agira inama abakomeje kwishora mu bucuruzi bunyuranyije n’amategeko ndetse n’ibindi byaha kubireka kuko amaherezo bazafatwa bagafungwa.

Itegeko ry’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *