Madame Jeannette Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga y'abayobozi yiga ku kurwanya kanseri
0 0
Read Time:3 Minute, 6 Second

Byukusenge Annonciata

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa Madamu Jeannnette Kagame yagejeje ku bitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku kurwanya kanseri, avuga ko muri iki gihe bigoranye kuba umuntu yabaho atazi ububi bwa kanseri mu mibereho ya muntu, ihitana abasaga miliyoni zirenga enye buri mwaka kandi ko imyitwarire n’akamenyero byongera ibyago bya kanseri.

Mu Nama Mpuzamahanga y’abayobozi yiga ku kurwanya  kanseri yabereye Long Beach muri California, Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku masomo atandukanye u Rwanda rwakuye kuri kanseri n’ingamba rukomeje gufata mu gutanga umusanzu warwo no kurinda abaturage.

Muri iyo nama yateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga uharanira gukumira kanseri, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko imfu ziterwa na kanseri zinyuranye zishobora gukumirwa binyuze mu gushyiraho ingamba ziboneye mu bihugu byose harimo n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Yahereye ku bunararibonye u Rwanda rwakuye ku rugamba rwo guhangana na kanseri y’inkondo y’umura, aho guhera mu mwaka wa 2011 u Rwanda rwakomeje kuguma ku kigero cya 93% mu gukingira abangavu iyo kanseri.

Yakomeje agaragaza ko kugera ku buvuzi bwa kanseri bukwiye kugera ku bantu bose hatitawe ku hantu, igitsina, imyaka cyangwa ubushobozi mu by’ubukungu.  

Ni muri urwo rwego u Rwanda rudahwema kubaka ibikorwa remezo by’ubuvuzi burimo n’ubwa kanseri, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa baba abo mu Rwanda mpuzamahanga.

Yagarutse ku Bitaro by’Icyitegererezo bya Butaro bivura kanseri byubatswe, mu mwaka wa 2012 ku bufatanye n’Umuryango PIH, ati: “Ibyo bitaro by’icyitegererezo bitanga serivisi zo gusuzuma abarwayi ba kanseri, iz’ubuvuzi ndetse no kwita ku barwaye kanseri yageze ku cyiciro kidakira: Si Abanyarwanda gusa ahubwo ni abarwayi baturuka mu bihugu by’abaturanyi n’ahandi”.

Madamu Jeannette Kagame yanakomoje kuri Santeri y’Ubuvuzi bwa Kanseri yafunguwe mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare i Kigali mu mwaka wa 2020, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya kanseri.

Yagarutse no ku Ishami ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubuvuzi (IRCAD) cyafunguye ishami ry’Afurika mu Mujyi wa Kigali mu ntangiriro z’uku kwezi, ryitezweho kuba umusemburo w’udushya mu buvuzi burimo n’ubwa kanseri.

Ati: “Ni ikigo cyitezweho kuba icyicaro nyafurika cy’amahugurwa mu buvuzi n’ubushakashashi mu kubaka hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse no kuvura kanseri zifata urwungano ngogozi… ibyo bizageza ubushakashatsi mu buvuzi muri Afurika ku rundi rwego. Twishimiye kuba ari twe twabaye izingiro ry’izo mpinduka z’ingirakamaro.”

Madame Jeannette Kagame yabwiye abatuye Isi ko imyitwarire n’akamenyero byongera ibyago byo kurwara kanseri

Imyitwarire n’akamenyero byongera ibyago bya kanseri

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko kuba Isi yarahindutse nk’umudugudu, byongerera ubukana ikwirakwira ry’imyitwarire idahwitse, no kugira ibyago byo kwanduza ibidukikije, ubwiyongere bw’ibiribwa byangiza, kudakora imyitozo ngororamubiri, kwiyahuza ibiyobyabwenge n’ibindi byinshi byongera ibyago by’indwara zitandura zirimo na kanseri.

Yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gukora ubukangurambaga bunyuranye mu rwego rwo guhangana n’iyo myitwarire n’akamenyero bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Muri ubwo bukangurambaga harimo ubwa #TunyweLess, hakaza n’ubwo gushishikariza abantu gukora imyitozo ngororamubiri binyuze muri Siporo Rusange ikorwa nibura kabiri mu kwezi mu Mujyi wa Kigali no mu Turere dutandukanye.

Ubwo bukangurambaga bujyana no kurushaho kubaka ibikorwaremezo no kuvugurura ibisanzwe bifasha Abanyarwanda gukora siporo. Hari na gahunda yo kongera inzira zagenewe abanyamaguru by’umwihariko n’izigenewe abakora siporo yo kwirukanka cyangwa bagenda ku magare.  

Madame Jeannette Kagame yitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi yiga ku kurwanya kanseri

Ati: “Ibi byose bigamije guhangana n’indwara zitandura (NCDs) no kwimakaza imibereho itera amagara mazima… Twizera ko izo mbaraga dushyiramo zizatanga umusaruro urambye ugera mu masekuruza, mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage bacu.”

Mu kwirinda ibyanduza ibidukikije, Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu kongera imodoka zikoresha amashanyarazi ndetse no kongera ibyanya byo kubungabunga ibidukikije.

Madamu Jeannette Kagame yaboneyeho gusaba abatuye Isi kugira ubufatanye no kudaterera iyo mu gihe hari abakizahazwa cyangwa bakamburwa ubuzima na kanseri.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *