1 0
Read Time:2 Minute, 39 Second

Na Nyirangaruye Clementine

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Rwamagana umurenge wa Gishari baravuga ko ibikoresho bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga bizabafasha kwiteza imbere mu byo bakora nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga “Ntawe uhejwe, Guhanga Udushya n’Ikoranabuhanga biteza imbere Uburinganire”.

Ibi babitangarijwe mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore (International Women’s Day) wizihizwa taliki ya 8 Werurwe buri mwaka, uyu munsi ukaba warizihirijwe mu murenge wa Gishari ku rwego rw’akarere ka Rwamagana.

Niyonsaba Rachel na mugenzi we batuye mu murenge wa Gishari, akarere ka Rwamagana intara y’Iburasirazuba bavuga ko kuba bahawe imashini zidoda bizabafasha gukora bakiteza imbere bakoresheje ikoranabuhanga.

Abana b’abakobwa biyemeje kudoda moderi zigezweho hifashishijwe ikoranabuhanga

Niyonsaba yagize ati: ’’Iyi mashini nari nyikeneye cyane izamfasha gukora nkiteza imbere nifashishije ikoranabuhanga ndoda moderi zigezweho. Ubuzima bwange buzahinduka kuko nzabona amafaranga njye mu matsinda yo kwizigamira.”

Mukamana Jeanne nawe ati: ’’Nakeneraga imyenda nkayibura ariko ubu iyi mashini izamfasha kudoda nifashishije ikoranabuhanga kuko nzashaka nzabona n’amafaranga yo kugura telefoni igezweho (smart phone), izamfasha mu kazi kanjye ko kudoda ibigezweho bikanagurwa cyane kuko no kuri murandasi haboneka amasoko.”

Uwanyirigira Claudine,umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore (CNF) mu karere ka Rwamagana

Ku rundi ruhande Uwanyirigira Claudine umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore (CNF) avuga ko abagore bakataje mu bikorwa by’ikoranabuhanga mu buhinzi, ubucuruzi no mu bijyanye n’amasoko kandi mu buryo bwihuse.

Yagize ati: ’’Mu karere ka Rwamagana abagore barakataje aho usanga ibikorwa byo gukoresha za mudasobwa serivisi z’Irembo na za smart phone barazifite izi telefoni zikadufasha mu bikorwa bitandukanye cyane nk’ubuhinzi n’ubucuruzi, iyo dukeneye amasoko no gukora ibikorwa byihuse mu gihe gito. Kugirango tubigereho rero ni rya koranabuhanga.”

Mu butumwa bwe umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Rajabu avuga ko ibikoresho bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga byahawe abagore bizabafasha gukoresha ikoranabuhanga bahanga udushya mu byo bakora.

Mbonyumuvunyi Radjabu Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana

Yagize ati: ’’Nk’uko mwabibonye mu nsanganyamatsiko ivuga guhanga udushya no gukoresha ikoranabuhanga ni nayo mpamvu rero mu byo twatanze harimo ibikoresho bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga, hari mu mirenge aho twagiye dutanga smart phones, mwabonye dutanga imashini za kijyambere zo kudoda aho kugirango abantu bakomeze gukoresha urushinge n’intoki kubera yuko turi mu ikoranabuhanga, turi mu iterambere tukaba twongeye gushishikariza abagore gukora ibikorwa bijyanye n’ikoranabuhanga mu byo bakora byose bakongeraho icyo kintu cy’ikoranabuhanga aho gukora nk’uko twakoraga bya gakondo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu badozi ndetse n’abakora indi mirimo yose bamaze kumenya gukoresha ikoranabuhanga bifashishije telefoni.

Yagize ati: ’’Mu badozi n’abakora indi mirimo yose yewe n’abahinzi borozi b’iwacu mu cyaro bamaze kumenya gukoresha ikoranabuhanga. Abahinzi borozi kugirango babone imbuto n’ifumbire bajya muri “Nkunganire” kandi banyura muri telefoni. Udoda nawe tumushishikariza gukoresha internet kugirango bamenye moderi zigezweho, zikunzwe kugirango ibyo badoda bibashe kugurwa cyane.”

Abana b’abakobwa bize kudoda bahawe imashini zidoda ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana n’Umuryango MFURA Foundation

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore byahuriranye no gutangiza ibikorwa by’ubukangurambaga bijyanye n’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango aho mu gihe cy’icyumweru mu karere ka Rwamagana hazakorwa ibikorwa bitandukanye bishingiye ku kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ibirori byo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’umugore uyu mwaka byitabiririwe n’abayobozi batandukanye
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *