Dr Mbituyumuremyi Aimable, Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya Malariya mu kigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima (RBC)
1 0
Read Time:1 Minute, 52 Second

Na Nyirangaruye Clementine

Ihuriro ry’imiryango nyarwanda itari iya Leta ishinzwe kurwanya icyorezo cya Sida, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu RNGOs Forum, ryamuritse ubushakashatsi bugamije guhashya Malariya hibandwa ku byiciro byihariye byoroshye kugeraho.

Ubu bushakashatsi bwakozwe ku bufatanye bwa RNGOs Forum n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), bwibanze ku kureba icyo ibyiciro byihariye ariko byoroshye kugeraho (easy to reach groups) bikeneye, uruhare rwabo mu kwirinda no kurwanya Malariya n’uburyo uwanduye yabona imiti nk’uko Kabanyana Nooliet, umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango itari iya Leta ishinzwe kurwanya SIDA, guteza imbere ubuzima no guharanira uburenganzira bwa muntu -RNGOs yabitangaje kuri uyu wa 9 Werurwe 2023 ubwo hamurikwaga ubu bushakashatsi.

Yagize ati:”Uyu munsi twagaragaje ubushakashatsi bwari bwibanze ku byiciro byihariye ariko byoroshye kugeraho (easy to reach groups), byibasiwe na Malariya tureba uburyo byagerwaho, icyo bakeneye ku bijyanye na Malariya, uruhare rwabo , n’uyirwaye akaba yabona ubuvuzi.Twemeje ko tugiye gufata iya mbere mu guhashya Malariya ariko twibanda kuri bya byiciro byihariye.”

Abaturutse mu miryango itandukanye ihuriye muri NGO Forum bitabiriye imurikwa ry’ubu bushakashatsi

Ibyiciro byihariye bigaragara ko byibasiwe na Malariya byagaragajwe muri ubu bushakashatsi bwakorewe mu turere 30 tw’igihugu , harimo abahinzi b’umuceri,abarobyi,abacukuzi b’amabuye y’agaciro , abaganga , abanyeshuri cyane cyane abiga barara ku ishuri , impunzi , abashinzwe umutekano , imfungwa n’abagororwa, abakora mu mahoteli n’abakiriya baza mu macumbi.

Ku rundi ruhande ariko , umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Malariya mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Aimable Mbituyumuremyi, avuga ko bazafasha mu kwegereza imiti irinda kurumwa n’imibu itera Malariya bimwe mu byiciro byavuzwe haruguru bifite ubushobozi  bwo kwigurira imiti, naho abatishoboye bakazafashwa kubona serivisi zo kwirinda Malariya nta kiguzi.

Bibukijwe ko nubwo Malariya yagabanutse ku kigero cya 76% ariko igihari

Yagize ati:”Tuzabafasha abo mu byiciro byishiboye bifite ubushobozi bwakunganira Leta kubona imiti yo kwisiga ibarinda kurumwa n’imibu itera Malariya ku giciro kiboroheye n’uburyo bayibona ku buryo bworoshye.Abakora umwuga w’uburaya, impunzi, imfungwa n’abagororwa n’abandi badafite ubushobozi bakaba bazahabwa imiti ibarinda kurumwa n’imibu nta kiguzi.”

Dr Mbituyumuremyi Aimable, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya Malariya mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC)

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kivuga ko kuva mu mwaka wa 2019 kugeza muri 2022 cyagabanyije Malariya ku kigero cya 76% by’abantu barwaraga Malariya. RBC ivuga ko n’ubwo hari ingamba zigamije kurandura Burundi iyi ndwara, ntawe ukwiriye kwirara kubera ko igihari.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *