0 0
Read Time:40 Second

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahagaritse mu mirimo CG (Gtd) Gasana K. Emmanuel wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

Ni amakuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 25 Ukwakira, nyuma y’itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

CG (Rtd) Gasana K. Emmanuel yaherukaga guhagarikwa mu nshingano tariki ya 25 Gicurasi 2020, icyo gihe akaba yari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo guhera mu mwaka wa 2018.

Icyo gihe ntabwo higeze hatangazwa ibyo aba bayobozi bakurikiranweho gusa bahagaritswe ku myanya yabo mu gihe hari hashize iminsi mike hari n’abandi bakuwe ku nshingano.

Ku wa 15 Werurwe 2021, ni bwo Gasana yongeye guhabwa inshingano zo kuba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, bivuze ko yari amazeho igihe cy’imayaka ibiri n’amezi arindwi.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *