0 0
Read Time:47 Second

Imwe mu magorofa y’inyubako ibarizwamo icyicaro cya Ecobank mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, yafashwe n’inkongi kuri uyu wa Kabiri.

Iyi nkongi yatangiye ahagana ahagana Saa tanu n’igice. Ahahiye ni hejuru kuri etaje eshatu za nyuma ku gice kirebana n’inyubako ya Makuza Peace Plaza. Umwotsi mwinshi wagaragaraga hanze ariko inyuma nta muriro ugaragara.

Polisi yahise ihagera, itangira ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi ari nako ifatanya n’abakozi gukuramo ibintu bimwe na bimwe.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ikintu cyateye iyi nkongi, gusa amagorofa atatu ya nyuma yafashwe n’inkongi yakoreragamo abantu bakodesha. Iyi nkongi nyuma y’aho ibaye, Ecobank yahise ihagarika ibikorwa byayo, abakiliya basabwa kugana andi mashami.

Polisi iri kuzimya ihereye mu igorofa rya cyenda ari naryo rya nyuma ry’iyi nyubako, kuko ariryo ryatangiriyemo iyi nkongi y’umuriro. Abari muri iki gice cy’inyubako bavuga ko babonye umwotsi uva muri plafond, batangira guhunga ari nako bahungisha ibintu bike bashoboye kurokora.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *