0 0
Read Time:42 Second

Umurambo w’umusore utaramenyekana wagaragaye mu mujyi wa Kigali ku Gisozi, bikaba bikekwa ko yishwe nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga shyingwabikorwa w’akagali ka Ruhango uyu murambo wagaragayemo.

Mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Ukwakira 2023, nibwo uyu murambo wagaragaye mu murenge wa wa Gisozi, akarere ka Gasabo, abawubonye bakaba bawusanze mu murima w’inyanya uherereye mu Mudugudu wa Ntora, akagali ka Ruhango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Kagari ka Ruhango, Marcel Nyirishema yemeje iby’aya makuru, ariko avuga ko batari bamenya imyirondoro ya nyakwigendera ariko bakeka ko yishwe.

Ati “Birakekwa ko yishwe ariko ntituramenya umwirondoro we kuko inzego zibishinzwe zatubujije kumwegera.”

Inzego z’umutekano zirimo Polisi ndetse n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha bamaze kuhagera kugirango batangire iperereza hamenyekane icyaba cyishe nyakwigendera, ariko mu gihe twatunganyaga iyi nkuru, umurambo wa nyakwigendera wari utaragezwa kwa muganga.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *