0 0
Read Time:1 Minute, 12 Second

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere tariki 17 Mata 2023 umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko wakekwagaho ubujura yarasiwe mu Kagari ka Rwambogo, Umudugudu wa Gakoro mu Murenge wa Musanze ahita ahasiga ubuzima. Byabaye ahagana saa munani n’igice (02h30 a.m) ubwo Polisi yabonaga ibisambo bitatu byahise byiruka umwe araraswa ahita apfa babiri baratoroka.

Umuyobozi w’Akagari ka Rwambogo Umutoni Irakoze Sandra yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko uwarashwe umurambo we ugikorwaho iperereza na RIB kugira ngo hamenyekane ibirenzeho.

Yagize ati: “Nibyo ibyo bisambo byari bitatu bahagarikwa n’inzego z’umutekano za Polisi bariruka, umwe muri bo araraswa ahita apfa abandi baratoroka, kugeza ubu RIB iracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane amakuru nyayo.”

Ku wa 13 Mata 2023, Polisi y’Igihugu yemeje ko itazigera ijenjekera ubugizi bwa nabi, ihumuriza Abanyarwanda ku kibazo cy’ubujura kimaze iminsi kigaragara mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yavuze ko iki kibazo kizwi kandi cyahagurukiwe, ahamya ko kitazigera kijejenjekerwa.

Yagize ati “Ntabwo twajenjekera inkozi z’ikibi cyangwa se uwo ari we wese utubahiriza amategeko, inshingano Polisi y’u Rwanda ifite ni ukurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibintu byabo ku buryo budasubirwaho.”

Yongeyeho ko:“Ingamba zarafashwe, turimo kubikurikiranira hafi, ariko kandi n’abajura barafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Polisi y’Igihugu iburira abantu bose bishora mu bikorwa bibi birimo n’ubujura kubireka bagakora ibindi bikorwa bibateza imbere kuko batazihanganirwa.

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *