0 0
Read Time:2 Minute, 7 Second

By Christophe Uwizeyimana

Kuri uyu wa 8 Gashyantare 2021 abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda birimo Ibyandika, Radiyo na Televiziyo bagera kuri 13, ku bufatanye n’umuryango utari uwa Leta  ugamije kubungabunga no kwita rusobe rw’ibinyabuzima’biodiversity conservation organization’(BIOCOOR)basuye agace gakikije Parike ya Nyungwe  kazwi nka ‘Buffer Zone’ batemberezwa ahitwa Kintobo, mu kagali ka Kagano muri Kitabi berekwa bimwe mu bimera byahoze byifashishwa mu buvuzi gakondo, ariko uyu munsi bitagipfa kuboneka aho ari ho hose, bibutswa ko nk’abanyamakuru nabo bafite uruhare mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije babinyujije mu itangazamakuru.

Bimwe mu bimera beretswe n’umwe mu bahoze bahiga muri Parike ya Nyungwe ariko akaza gusobanukirwa akamaro k’ibinyabuzima, akareka guhiga,  witwa Mugendashyamba Emmanuel;  harimo icyayi kizwi nk’Indondori cyashoboraga kuribwa umuntu ari ku rugendo ntapfe kwicwa n’inzara, Ikitwa Indengarutare cyifashishwaga mu gutunganya isaso(Uburiri), Akaramata kifashishwaga mu buryo bwa Gakondo nk’icyatsi gishimangira urukundo, Umushabarara, icyatsi cyeraga Imbuto zaribwaga, Urukiryi; icyatsi cyahovwagaho n’inzuki zigatanga ubuki bwinshi ndetse kigakoreshwa mu kuvura uburwayi.

Aba banyamakuru kandi beretswe igiti kitwaga Iminaba yabohwagamo ibitebo n’ibindi bikoresho gakondo, beretswe kandi igiti kitwaga Intomvu, yavanwagamo Imyirongi yifashishwaga n’abaturage mu guhana amakuru (Ubutumwa n’igihe hari icyago), Beretswe icyatsi kitwa Umuhanurankuba, kifashishwaga mu buvuzi gakondo nko kurinda abagore gukuramo inda n’ibindi,…

Beretswe Umuhokoro, icyatsi kifashishwaga mu kumesa no kuvura Inka, beretswe icyatsi kitwaga Irebe, cyaribwaga ndetse kikifashishwa mu buvuzi gakondo n’ibindi byatsi bitandukanye.

Gusa mu kwerekwa ibi bimera, aba banyamakuru batunguwe no gusanga mu myaka itambutse ibi bimera byari byiganje hirya no hino mu gihugu ariko ubu ukaba utapfa kugira aho ubibubona kandi byakwifashishwa mu bushakashatsi bw’imiti n’ibindi.

Ubuyobozi bwa BIOCOOR bwaboneyeho bubibutsa ko uruhare rwabo rukenewe mu rugamba rwo kubungabunga ibidukikije, babinyujije mu nkuru n’ibiganiro bakora mu bitangazamakuru bitandukanye bakorera. Babona aho urusobe rw’ibinyabuzima rwangizwa bagakora ubuvugizi kugirango bisigasirwe, aho kurimburwa.

Dr Ange Imanishinwe, umushakashatsi ku rusobe rw’ibinyabuzima akaba n’umuyobozi wa BIOCOOR yavuze ko buri muntu akwiriye kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga ibinyabuzima bikubiyemo ibimera n’inyamaswa muri rusanjye kuko ibinyabuzima bindi bidahari, n’ubuzima bwacu ntibwashoboka.

Yakomeje agira ati: ‘’Inama dutanga ni uko abantu bagomba kugabana n’ibinyabuzima, naho ubundi bakomeje kureba inyungu zabo gusa byaba ari ukwikunda, nibagabane n’ibinyabuzima kugirango ubuzima bukomeze.’’

Parike ya Nyungwe irimo urusobe rw’ibinyabuzima birimo imimera n’inyamaswa zitandukanye  n’ibindi. Ishyamba kimeza riri muri iyi Parike rimaze imyaka igera kuri 50,000 nkuko Wikitravel ibivuga.

Photo:Abanyamakuru bagera kuri 13 basuye agace gakikije Parike ya Nyungwe  kazwi nka ‘Buffer Zone’

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *