0 0
Read Time:2 Minute, 28 Second

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kwitura uyu muryango kuko wagabiye bose mu gihe inka zari zaraciwe mu Rwanda.

Ubu busabe yabutanze kuri uyu wa 23 Kamena 2024 ubwo yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamaza mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu; ahahuriye abaturutse muri aka karere, muri Rutsiro na Nyabihu mu ntara y’Uburengerazuba.

Kagame yabwiye aba baturage ko impamvu yamujyanye i Rubavu ari ukubashimira ko bamugiriye icyizere, akayobora u Rwanda, no kugira ngo bakomeze bafatanye urugendo rwo guteza imbere iki gihugu.

Ati “Naje hano kubasuhuza, kubashimira no kugira ngo dufatanye urugendo tugiye gukomeza kugenda hamwe. Tugerageze twihute, tugende twese kandi icya rimwe ndetse duhereye ku byagiye bivugwa mu myaka ishize.”

Ashingiye ku ndirimbo zaririmbwe n’abaturage bitabiriye iki gikorwa, Kagame yahamije ko FPR Inkotanyi yagabiye Abanyarwanda bose, guhera mu gihe ingabo za RPA zari zishamikiye kuri uyu muryango zahagaritse jenoside yakorewe Abatutsi, zinakabohora igihugu.

Yagize ati “FPR ni nka bya bindi byigeze kuririmbwa, twese yaratugabiye. Murabizi, inka mu Kinyarwanda ijyanye n’urukundo, ariko icya mbere burya ijyanye n’amajyambere. Ukugabira aba agukunda. Ukugabiye, aba akwifurije gutera imbere. Ni cyo kimenyetso kiri mu nka, mu muco w’Abanyarwanda. Murabizi rero hari imyaka yashize, inka bari baraziciye mu Rwanda, FPR irazigarura, iratugabira twese.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yibukije abateraniye muri iki gikorwa ko mu muco nyarwanda, uwagabiwe inka aba afite inshingano yo kwitura uwamugabiye. Yabamenyesheje ko ari cyo basabwa mu gihe cy’amatora.

Ati “Uwakugabiye uramwitura. Kwitura ni ugusubiza urukundo uwakugabiye aba yaguhaye, ni ugusubiza amajyambere ari muri uko kugabirwa. Bityo rero, iki gikorwa turi kujyamo cyangwa twatangiye ejo, ari abadepite batweretse ejo, ari umukandida ku mwanya w’Igihugu ubwo hazaba harimo kwitura FPR.”

Kagame yahamagaye abahagarariye imitwe ya politiki yashyigikiye umukandida wa FPR ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, arabashimira. Yashimangiye ko ari ikimenyetso cy’ubumwe, demokarasi n’amajyambere.

Ati “Buriya n’abanga u Rwanda, n’abavuga ko bafite ibindi bemera, bagaruka kuri ibyo ngibyo bitatu. Nta bindi watwaramo u Rwanda ngo bishoboke cyangwa ngo Abanyarwanda babyemere, hatarimo ibyo bitatu. Ni byo duharanira, ni byo tugamije, ni byo twifuza kugeraho ku rwego rwo hejuru. Rero itariki 15 z’ukwezi gutaha, tuzaba dutora ubumwe, demokarasi n’amajyambere. Ariko ikindi kijyana n’ibyo, cya ngombwa ni ibikorwa biduha ibyo ngibyo dushaka. Naho wicaye ukabiririmba gusa, ukabivuga mu mvugo gusa, udakora ibibiguha, ntacyo wageraho.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yakomeje ati “FPR rero n’abo dufatanyije, dukangurira n’Abanyarwanda bose, baba abo mu gihugu, abari hanze ni ibikorwa, kubana, gutera imbere ntawe dusize inyuma. Ibyadutandukanyije mu mateka tuzi, twarabirenze. Buri Munyarwanda wese ndetse n’utari Umunyarwanda ariko uri mu Rwanda, bigomba kumugeraho ko turi hamwe, ko turi kumwe, kandi ko dukora kugira ngo ibyo byose tubigeraho.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza bizarangira tariki ya 13 Kamena 2024. Mu matora azaba tariki ya 14 n’iya 14 Nyakanga 2024, Paul Kagame azaba ahatanye n’abandi babiri: Dr Frank Habineza w’ishyaka DGPR n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *