0 0
Read Time:1 Minute, 57 Second

Banyarwanda mwese, nshuti z’u Rwanda, mbanje kubifuriza mwese umugoroba mwiza.

Njye n’Umuryango wanjye, twifurije Abanyarwanda bose n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya muhire, umwaka w’ibyishimo n’uburumbuke.

Umwaka ushize waduhaye impamvu nyinshi zo kumva ko twishimiye iterambere Igihugu cyacu gikomeje kugeraho. Abantu baturutse hirya no hino mu Isi hose, bakomeje kuza mu Rwanda mu nama n’ibindi birori bikomeye nk’amarushanwa ya Basketball Africa League, Women Deliver, Giants of Africa, ndetse n’igitaramo cya Global Citizen.

Kwakira ibi birori bitanga amafaranga n’akazi mu Banyarwanda, bigateza Igihugu imbere.

Twatangije kandi Ikigo cy’Ubushakashatsi cya IRCAD, gitanga amahugurwa ku buryo bugezweho bwo kubaga mu buvuzi, n’uruganda rwa BioNTech rukora inkingo.

U Rwanda rukomeje kugaragara nk’ahantu heza ho guhanga ibishya mu buvuzi n’ubuzima kandi tuzakomeza kubyubakiraho.

Icy’ibanze muri ubu bufatanye bwose ni icyizere; kubera ko twifitiye icyizere kandi twizerana, n’abafatanyabikorwa bacu baturuka hirya no hino ku Isi bagirira u Rwanda icyizere bikagaragarira mu bufatanye buganisha ku iterambere.

Buri Munyarwanda akomeje kugira uruhare mu byo twagezeho kandi ndabibashimira.

Ni byo koko twahuye n’ibibazo, n’izindi mbogamizi nk’umwuzure no guta agaciro kw’ifaranga byatewe n’ibibera ahandi ku Isi, ariko twashyizeho ingamba zo guhangana na byo.

Dukomeje kandi guhangana n’umutekano muke mu Karere kacu no ku mipaka n’ibindi bihugu. Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo akenshi biba bidafite ishingiro.

Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose, kandi u Rwanda ruzakomeza gukora uko dushoboye, mu bushobozi bwacu, gufasha abavandimwe bacu ahandi muri Afurika mu kugarura no gusigasira amahoro n’umutekano.

Mu mwaka uwo ari wo wose, ahantu hose ku Isi, ntabwo habura ibibazo. Ibyo rero bigomba gutuma duhora twiyemeza gukora byinshi birushijeho kandi byiza.

Mu by’ukuri, muri ibyo byose duhura na byo, dukomeje gutera intambwe ihamye tugana imbere nk’uko imibare ibyerekana. Tuzakomeza muri iyo nzira.

Iyo twibutse iyo twavuye n’uko twari tubayeho, dusanga nta mpamvu dufite yo kwinuba no gucika intege. Ikimenyetso kidukomeza kandi kiduha icyizere cy’ejo hazaza ni imbaraga tubona mu rubyiruko.

Uyu mwaka dutangiye ni umwaka w’ingenzi ku gihugu cyacu. Twizeye ko tuzumva amajwi menshi y’abakiri bato mu kugena ahazaza h’igihugu.

Nongeye kubifuriza mwe n’imiryango yanyu mwese umwaka mushya muhire wa 2024, mukomeze mugire ibihe byiza!

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *