0 0
Read Time:1 Minute, 42 Second

Abakristo bo mu Itorero Presbytériène mu Rwanda EPR muri paruwasi ya Butare bavuga ko bishimiye ko babonye ifunguro ry’ ubunani kubera ko hari bamwe batabasha kuribona bitewe n’amikoro macye, bakaba bayobowe n’ijambo ry’ Imana riboneka muri Zaburi ya 37:5 havuga ngo “Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari we wiringira na we azabisohoza.”

Ibi byavuzwe kuri uyu wa mbere taliki ya 1 Mutarama 2024, mu gikorwa cyo gusangira ubunani cyabaye nyuma y’amateraniro, kikaba cyarateguwe mu rwego rwo gusangirira hamwe no kuzirikana abafite amikoro macye batabasha kubona ifunguro ry’ ubunani.

Abaganiriye na Forefront Magazine bavuga ko ari umunezero udasanzwe kandi ari iby’ agaciro gusangira n’abandi umunsi mukuru.

Mukanyandwi ni umugore uri mu kigero cy’ imyaka 40 y’ amavuko. Yagize ati: ‘Njyewe ku ruhande rwanjye Imana yansubije kuko nabonye ifunguro ry’ ubunani kandi iwanjye mu muryango ntabwo nari kuribona. Hariho ubukene kubera ko ibishyimbo byeze nabi bitewe n’imvura yabyishe bigeze igihe cyo kwera. Bicye umuntu yasaruye yabimaze abigurisha ngo abone uburisho.”

Akomeza avuga ko ashimira abatekereje ku bafite amikoro macye kugirango batangire umwaka bishimanye n’abandi.

Abakristo ba EPR Butare basangiye ubunani

Nshimiyimana nawe witabiriye uyu musangiro, avuga ko ashimira ubuyobozi bwa paruwasi ya EPR Butare yatekereje iki gikorwa.

Ati: “Uretse gushimira abagize igitekerezo cyo kuduhuriza hamwe ngo dusangire ubunani, ntabwo hari ikindi navuga kuko batekereje neza kandi byagenze neza.”

Umuyobozi wa Komisiyo y’ iterambere muri iyi paruwasi, Ugirumurera Cyprien, avuga ko batekereje iki gikorwa kuko babizi ko hari abafite amikoro macye bashobora kutabona ifunguro ku munsi w’ubunani kugirango nabo bishimane n’abandi.

Gusangira byatumye bongera gushyikirana kurushaho

Ati: Tugitekereza iki gikorwa twabonaga bigoye, ariko Imana yaradufashije bigenda neza kandi twishimiye ko buri mukristo wa EPR Butare wese n’inshuti zacu zabashije kugera hano, buri wese yabonye ifunguro ry’ ubunani.

Umushumba wa EPR Butare Pasiteri Muhire Joseph, yavuze ko ari iby’ agaciro gusangirira hamwe ubunani kuko gusangira ari umuco w’abanyarwanda. Ikindi ngo ni uko bazirikanye ko hari abafite amikoro macye batabasha kubona ifunguro k’ubunani, akaba ariyo mpamvu bateguye iki gikorwa.

Aya mafunguro yakusanyijwe buri wese azana icyo afite kugirango bahurize hamwe basangire ubunani.

Happy
Happy
100 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *