0 0
Read Time:3 Minute, 6 Second


Na Byukusenge Annonciata
Intara y’Amajyepfo niyo ifite abaturage benshi bimuka bakajya gutura ahandi nk’uko byagaragajwe n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ku nshuro ya gatanu ryabaye muri Kanama 2022 (5th Rwanda Population and Housing Census/ 5th RPHC, 16-30 August, 2022), ibyavuyemo bigaragaza ko abaturage ibihumbi 232,511 bimutse mu myaka itanu ishize.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri taliki 9 Mutarama 2024 mu muhango wo kumurikira Intara y’Amajyepfo ibyavuye mu ibarura rusange rikorwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare buri myaka 10.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda/ NISR) mu ndimi z’amahanga, cyatangaje ko mu gihe cy’ibarura habaruwe urugo ku rundi hakanabarurwa abantu bose bari muri urwo rugo. Bitandukanye nuko hari abibaza ko ibyavuye mu ibarura ari ibyakozwe hagendewe ku bahagarariye abandi (samples).
Intara y’Amajyepfo iza ku isonga mu kugira abaturage bayimukamo bajya gutura ahandi kuko abanga n’ibihumbi 232,511 bimutse mu myaka itanu ishize, ikurikirwa n’Intara y’Iburengerazuba ifite abaturage ibihumbi 217,445, Umujyi wa Kigali ufite ibihumbi 180,613, Amajyaruguru afite 142,205 n’Intara y’Iburasirazuba ifite ibihumbi 116,399.
Iri barura kandi ryagaragaje aho abaturage benshi bimuka berekeza. Ibyavuyemo bigaragaza ko Umujyi wa Kigali ariwo wakira abimukira benshi kuko mu myaka itanu ishize wakiriye abagera ku bihumbi 354,970, Intara y’Iburasirazuba yakira ibihumbi 306,091, Amajyepfo ibihumbi 109,488, Amajyaruguru ibihumbi 72,841, Iburengerazuba ibihumbi 45,783.
Nubwo abasaga ibihumbi 232 bimutse bava mu Ntara y’Amajyepfo, bavuye mu turere dutandukanye. Akarere kavamo abantu benshi bimukira ahandi ni aka Nyamagabe kuko mu myaka itanu ishize abagera ku bihumbi 91,602 bimukiye ahandi, gakurikirwa na Nyaruguru ifite ibihumbi 86,087, akarere ka Kamonyi akaba ariko gafite abaturage bacye bagiye gutura ahandi kuko mu myaka itanu ishize himutse abagera ku bihumbi 17,896.
Uko uturere duhagaze mu myimukire y’abaturage ( ubururu ni abimutse, orange ni abinjiye mu karere)

Abitabiriye uyu muhango barimo abayobozi ku rwego rw’Intara, abayobozi b’uturere tugize intara y’Amajyepfo, abanyamadini n’abandi baagarariye inzego z’abikorera n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, nyuma yo kugezwaho ibyavuye muri iri barura, basabye ko hakorwa igenzura hakamenyekana impamvu abaturage bajya gutura ahandi basize aho bavuka, banasaba ko hajya hakorwa andi mabarura agaragaza uko hagiye habaho impinduka hadategerejwe imyaka 10 kuko ngo byajya bifasha mu igenamigambi ry’igihugu.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Madame Kayitesi Alice, yabwiye Forefront Magazine ko bagiye kureba impamvu ibitera, ariko nanone batabuza umuturage gutura aho ashaka.
Ati: “Tugiye gushyira imbaraga mu guhanga imirimo kuko bishoboka ko bimuka bagiye gushakisha imibereho ahandi no kuhashaka imirirmo, ibyo bajya gushaka ahandi bajye babibona hano iwacu. Ikindi ni uko umunyarwanda afite uburenganzira bwo gutura aho ashaka, rero ntabwo twababuza gutura aho bashaka.”
Umuyobozi muri NISR ushinzwe ishami ry’ibarura Habarugira Venant, avuga ko nta mpungenge ku bakora igenamigambi kuko hari andi mabarura mato akorwa mu bihe bitandukanye.
Ati: Hari ibarura rikorwa buri myaka itanu n’anadi akorwa buri mwaka, ayo bakunze kwita ‘Surveys’. Aya yose agaragaza ubuzima bw’imibereho y’abaturage mu nzego zitandukanye. Twizera ko nta mpungenge bakwiriye kugira kuko aho umuturage yimukiye ahasanga serivisi asanzwe ahabwa aho avuye.”
Iri murika rizakorwa mu ntara zose z’igihugu kuko buri ntara ifite umwihariko runaka ku byavuye mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo muri Kanama 2022. Iri barura ryagaragaje ko umubare w’abaturage wiyongereye bakaba ari miliyoni 13,246,394 mu mwaka wa 2022, mu gihe ibarura ryo mu 1978 abaturage bari miliyoni 4.8, iryo mu 1991 bari miliyoni 7.2, mu 2002 bari miliyoni 8.1 naho iriheruka ryo mu 2012 abaturage bari miliyoni 10.5.

Ugereranyije n’ibarura ryo mu 2012 na 2022, buri mwaka abaturage biyongereyeho 2.3%.

Uko abantu bagiye bimuka mu ntara ndeste no mu turere mu buryo butandukanye

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *