0 0
Read Time:1 Minute, 48 Second

Na Byukusenge Annonciata

Mu gihe cy’ imyaka umunani hakorwa ubushakashatsi ku mbuto 10 z’imyumbati zitibasirwa n’uburwayi zibasha no kwihanganira imihindagurikire y’ibihe, ubu iyi myumbati yamaze gushyikirizwa abahinzi b’imyumbati mu Ntara y’ Amajyepfo ngo batangire bayihinge.

Iyi myumbati ishyikirijwe abahinzi b’imyumbati nyuma y’uko bari bamaze igihe bagaragaza ikibazo cy’ uko imbuto bahinga zibasirwa n’uburwayi ndetse zikaba zitabasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ariko ubu bakaba bavuga ko bizeye kubona umusaruro uhagije.

Ubushakashatsi kuri izi mbuto nshya z’imyumbati bwakozwe n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), bukaba bwarayobowe n’umushakashatsi Dr Nduwumuremyi Athanase muri RAB, akaba akuriye Ishami ry’ibinyabijumba muri rusange n’imbuto y’imyumbati.

Bamwe mu bahinzi b’ imyumbati itabiriye imurikwa ry’ iyi mbuto nshya y’imyumbati, bavuga ko bagiye kwagura ubuhinzi bwabo kubera ko babonye imbuto izihanganira imihindagurikire y’ ibihe.

“Umuhinzi wo mu murenge wa Kinazi yagize ati: Hari hashize igihe dusa n’abahagaritse guhinga imyumbati kubera ko imbuto twari dusanzwe duhinga yatewe n’indwara yo kubemba, indi ikabora itarera tukayikura tujugunya. Ariko iti mbuto nshya batubwiye ko itabemba ndetse ibasha guhangana n’imihindagurikire y’ ibihe. Twizeye ko ubuhinzi bw’imyumbati bugiye kugaruka mu isura nshya”

Dr Nduwumuremyi Athanase, umushakashatsi muri RAB ari nawe wayoboye ubu bushakashatsi , avuga ko hari imbuto 6 abahinzi basanganywe zikaba zigiye kwiyongeraho izindi 10 nshya zifite ubushobozi bwo kwihanganira uburwayi burimo kabore no kubemba.

Ati ” izi mbuto hari abahinzi bazifite zamaze kugeraho ndetse hari n’ abatangiye kuzitubura ubu ziri ku isoko. Turizera ko nta kibazo cy’ uko abahinzi bazibura.”

Akomeza avuga ko hashize imyaka 8 bazikoraho ubushakashatsi bakaba bifuza ko imbuto gakondo z’imyumbati zicika abahinzi bakajya bazigura ku batubuzi basanzwe bazwi kandi bemewe.

Ati “Twifuza ko igihingwa cy’Imyumbati kigira uruhare mu bukungu bw’Igihugu kuko ubukungu bwacu bushingiye ku buhinzi.”

Dr Nduwumuremyi yongeyeho ko iyi mbuto y’ imyumbati ikigo cyitwa RICA kizayemeza imaze gutanga Umusaruro.

Bikomo Alfred wari uhagarariye ubuyobozi bw’ Intara y’ Amajyepfo mu kumurika iyi mbuto y’ imyumbati, avuga ko imyumbati ari igihingwa kihariye kuko ihingwa mu turere twose tuyigize.

Yongeyeho ko guha abahinzi by’umwihariko ab’imyumbati bizafasha guca imbuto zishaje zibasirwa na kabore no kubemba ndetse zikaba zitabasha kwihanganira imihindagurikire y’ ibihe.

Kuri ubu imyumbati ihingwa ku buso bungana na hegitari ibihumbi 50.

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *