0 0
Read Time:2 Minute, 17 Second

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko yatawe muri yombi akurikiranyweho gutema ibiti birenga 170 mu ishyamba rya leta atabiherewe uburenganzira, we akavuga ko ari ikiraka cyo kubaka ikiraro cy’amatungo yari yahawe na Mugenzi we, ajya gushakira ibiti mu ishyamba rya leta.

Ibi byatangajwe na Polisi y’u Rwanda, ivuga ko yamenye aya makuru ku bufatanye n’Inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Kayonza, ifata uyu Mugabo wari wigabije ishyamba rya leta aritemamo ibiti bakaba barasanze amaze gutema ibigera ku 174.

Yafashwe ahagana ku isaha ya saa cyenda z’igicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 24 Ukuboza, mu murenge wa Mwiri,  akagari ka Kageyo mu mudugudu wa Sabasengo, iryo shyamba riherereyemo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko yafashwe ari mu gikorwa cyo kwegeranya ibiti yari amaze gutema, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu mudugudu wa Sebasengo, avuga ko hari umuntu wazindukiye mu ishyamba rya Leta riherereye muri uwo mudugudu kandi ko bakimwumva aritemamo ibiti, hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, abapolisi bahageze basanga yamaze gutema ibiti byinshi, agenda abirunda ahantu hamwe, ahita atabwa muri yombi.”

Akimara gufatwa yemeye ko ibyo biti ari we wabitemye, akaba yari afite umugambi wo kubyubakisha ikiraro cy’amatungo y’umuntu wari wamuhaye ikiraka, atagaragarije amazina n’aho aherereye.

SP Twizeyimana yashimiye Abaturage batanze amakuru yatumye uyu wangizaga ishyamba rya Leta afatwa, aburira abatema ibiti bya Leta n’abangiza amashyamba bose, ko bigira ingaruka ku bidukikije kandi ko bihanwa n’amategeko.

Yibukije ko amashyamba ya Leta nk’umutungo w’Igihugu, afitiye u Rwanda n’abarutuye akamaro; bityo ko buri wese akwiriye kugira uruhare mu kuyabungabunga.

Yasabye kandi abaturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba, gusigasira umutekano wo nkingi ya mwamba y’iterambere, n’ituze birambye; buri wese akumva ko afite inshingano zo gufatanya n’abandi kuwubungabunga atangira ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zikumira icyawuhungabanya cyose.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Mwiri, kugira ngo hakorwe iperereza mu gihe hagishakishwa n’abandi bacyekwaho gufatanya na we.

Ingingo ya 44 y’itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018 rirengera ibidukikije ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa byo gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *