2 0
Read Time:2 Minute, 27 Second

Abatuye umurenge wa Nyamiyaga bavuga ko biteguye iterambere rirambye n’ impinduka mu mibereho yabo izongera ubukire basanganywe babikesha Stade biyujurije mu kagali ka Ngoma.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa gatatu taliki ya 9 Kanama 2023, ubwo inama njyanama y’umurenge wa Nyamiyaga yajyaga kureba aho imirimo yo kubaka iyi stade igeze.

Rwayitare Anastase ni umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 y’ amavuko, akaba atuye muri uyu murenge akagali ka Ngoma aharimo kubakwa iyi stade.

Ati: “Njyewe nkimara kumva ko umurenge wacu ugiye kubaka stade kandi ikazubakwa mu kagari kacu byaranshimishije kuko nahoraga nifuza aho nabona ishuri ryigisha imikono ngo abana banjye bige ibijyanye n’imikino, ariko simpabone. Aya ni amahirwe utabina ahandi kuko batubwiye ko bazahita batuzanira abarimu bazajya bigisha abana bacu amasomo y’ imikono itandukanye.”

Akomeza avuga ko nubwo iyi stade itaruzura, ariko batangiye kubona impinduka ku iterambere ryabo.

Ati: “Kuva iyi stade yatangira kubakwa, abantu ni urujya n’uruza iwacu. Abenshi baza batubaza uburyo twakoresheje ngo tubigereho, tukababwira ko ari umusaruro wo gutahiriza umugozi umwe.

Iki ni igice cy’inyuma cya stade aharimo gukorwa imirimo irangiza iyubakwa ryayo

Umugore witwa Mukamana, we avuga ko kuba hariho ubuyobozi bwiza aribyo byabafashije kugera ku kwiyubakira stade.

AtI: “Turashimira Perezida Kagame wadufashije kugera ku iterambere nk’iri. Navukiye i Nyamiyaga none ngize imyaka 50, ariko nta gikorwa kirbye nigeze mpabona. Bivuze ko ubuyobozi bwiza aribwo bwadufashije kubigeraho kuko Gitifu wacu akitubwira inkuru nziza y’uko abana bacu bagiye kubona aho bazajya bigira imikino, nahise mbona ko nzagira unkomokaho uzaba ikirangirire mu mikino.”

Akomeza avuga ko ku bijyanye n’ubuzima izabagirira umumaro kuko imyitozo ngorora mubiri irwanya indwara zitandura.

Mu kiganiro Forefront Magazine yagiranye n’umunyamabanga nahingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga Bwana Mudahemuka Jean Damascène, avuga ko batekereje kubaka stade nk’igikorwa remezo kirambye.

Ati: “Byarashobokaga ko twakora ikindi gikorwa, ariko twasanze kitagira impinduka ku mibereho y’abaturage nk’uko stade izagira impinduka. Hasigaye imirimo micye yo kurangiza, ubundi tukayitaha kandi impinduka twatangiye kuzibona kuko hari ibikorwa remezo birimo amazi n’umuriro byatangiye kubageraho mu rwego rwo kugirango stade izabe yujuje byose bisabwa.”

Akomeza avuga ko mu mpinduka z’igihe kirambye harimo kuzamura impano z’abana kuko akenshi usanga ubumenyi aribwo abana babura ngo bakine kinyamwuga.

Aha hazajya hacururizwa ibiribwa n’ibinyobwa mu rwego rwo korohereza abazajya bagana iyi stade

Ati: Ababyeyi bishimiye ko abana babo bagiye kugira ubumenyi ku mikino itandukanye. Ikindi iyo umukinnyi abigize umwuga bimugirira akamaro ndetse n’umuryamgo we. Abakurikirana imikono barabizi, abakinnyi b’umwuga bari mmu binjiza amafranga menshi ku isi. Ibi reeo nibyo dushaka ko umurenge wacu ugeraho kandi ntibizatinda.”

Uretse ikibuga cyo gukiniramo, iyi stade ifite ibyumba bibiri by’urwambariro, icyumba cy’abasifuzi, ibiro bya stade, kantine n’ ubwiherero.

Iyi stade bavuga ko ifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda asaga miliyoni 100, nubwo abagenagaciro bataragaragaza agaciro nyakuri kayo kuko bakirimo kubikoraho. Umurwnge wa Nyamiyaga ni umwe Mu mirenge y’icyaro igize akarere ka Kamonyi.

Iyi stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga 1000

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene arikumwe n’abagize inama njyanama y’uyu murenge ubwo yaberekaga aho imirimo yo kuyubaka igeze
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *