0 0
Read Time:2 Minute, 0 Second

Ubuyobozi bw’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda buratangaza ko abatabona bazi gusoma inyandiko y’abatabona bagiye kujya bisomera Bibiliya ijambo ry’Imana n’abatazi gusoma bagiye kujya bumva ijambo ry’Imana badasigaye inyuma mu rwego rwo kubaha agaciro mu matorero na kiliziya aho basengera no kuzuza ihame ry’ubudaheza.
Ibi ni ibyatangarijwe mu kiganiro n’ abanyamakuru cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda hagamijwe kugaragaza Bibiliya ijambo ry’Imana mu nyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona izafasha abafite ubumuga bwo kutabona kwisomera ijambo ry’Imana badasigaye inyuma.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Pasiteri Ruzibiza Viateur,avuga ko abafite ubumuga bwo kutabona bazi gusoma inyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona bagiye kujya bisomera ijambo ry’Imana badasigaye inyuma.
Yagize ati:’’ Twashoboye kubona bibiliya yuzuye iri mu nyandiko ya braille nibwo twayishyize ahagaragara ku italiki ya 8 twiringiira ko nibura abo bavandimwe bacu bashobora kubona inyandiko bazajya bisomera ku babasha gusoma ino nyandiko kuko nanone ntabwo ari bose.”
Ruzibiza akomeza avuga ko hari indi bibiliya iri mu majwi kuko bitashoboka ko abafite ubumuga bwo kutabona bose bamenya inyandiko y’abatabona.
Yagize ati:’’Kubera ko tubizi ko atari bose rero bitashoboka ko bamenya iyi nyandiko harimo abakuze badashobora kujya ku ishuri ngo bige, hanyuma turavuga ngo ariko dushobora no kubabonera indi bibiliya iri mu majwi bakabasha kumva ijambo ry’Imana.”
Avuga ku bijyanye no guha agaciro abafite ubumuga bwo kutabona aho basengera no gushyira mu bikorwa ihame ry’ubudaheza, Pasiteri Rusibiza
Yagize ati:’’Ni ikibazo dushaka gusubiza gusa ni gute abafite ubumuga bwo kutabona bagira agaciro mu matorero na kiliziya aho basengera? Ni gute nabo bakwiyumbira cyangwa bakwisomera ijambo ry’imana nabo rikabagiraho impinduka z’ibyiza kimwe n’abandi bose badasigaye inyuma.Birasubiza rero ihame ry’ubudaheza”
Ku rundi ruhande , Dr Donatile Kanimba, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafite ubumuga bwo kutabona mu Rwanda (RUB) asaba abayobozi b’amatorero na kiliziziya gufasha abafite ubumuga bakabarinda ababashungera ngo kuko bibatera ipfunwe.
Yagize ati:’’ Nimfata ya Bibiliya yanjye muri braille nkagerageza gusoma biratuma abakirisitu batari bwumve ibyo nsoma bari bube bafite amatsiko yo kureba uko nsoma urasanga abantu bose bahaguruka ngo baze kureba ibyo nkora.Abantu bagomba kubimenyera bakareka kudushungera kuko no kudushungera bidutera ipfunwe.Ibyo ni ibintu abayobozi bacu mu matorero bakwiye kudufashamo.”
Bibiliya ijambo ry’Imana mu nyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona yakozwe ku bufatanye n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda n’Umuryango wa Bibiliya w’Abadage iboneka ku buntu.
NYIRANGARUYE Clementine

Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *