0 0
Read Time:54 Second

Na Christophe Uwizeyimana

Mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Buruhukiro mu kagali ka Munini mu mudugudu wa Gitovu, mu ijoro ryo kuwa 26 Gicurasi 2023, umugabo witwa NIYITEGEKA Charles, mu rugo rwe haje inyamaswa y’agasozi yitwa Ifumberi, iturutse muri Parike ya Nyungwe, aho kuyirya nk’uko byahose mu baturiye iyi Parike, ahitamo kubimenyesha ubuyobozi ngo isubizwe mu ishamba.

Nyuma yo kubimenyesha inzego z’ibanze, iyi nyamaswa yarayicumbikiye muri iryo joro, bucyeye mu gitondo cyo kuwa 27 Gicurasi 2023 ku bufatanye bw’abaturage,ubuyobozi bw’inzego z’ibanze iz’umutekano n’abashinzwe kubungabunga Parike ya Nyungwe, ya Fumberi barayisuye maze barayifata bayisubiza mu cyanya cyayo, muri Parike ya Nyungwe.

Nyuma y’iki gikorwa, inzego zishinzwe kubungabunga parike ya nyungwe ku bufatanye n’izindi nzego za Leta bashimiye cyane abaturage baturiye iyi parike kubera ko bamaze gusobanukirwa agaciro k’urusobe rw’ibinyabuzima, bakabirinda ahanini binyuze mu kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa zijya ziyoba zikaza aho bari aho kuzihohotera nkuko byahoze mbere.

AMAFOTO:

Photo:Iyi Fumberi nyuma yo gucumbikirwa na NIYITEGEKA Charles yaje gusumbizwa mu ishyamba rya Nyungwe

Photo:Abaturiye Parike ya Nyungwe barashimirwa uruhare bari kugira mu kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *