Na Byukusenge Annonciata
Abakora ubuhinzi butangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima mu murenge wa Uwinkingi bavuga ko umusaruro wiyongereye kubera ko bahawe ubumenyi bwo gukoresha imiti iterwa imyaka mu buryo itangiza ibidukikije n’ibinyabuzima.
Aba bahinzi baturuka mu midugudu itandukanye y’utugari twa Rugogwe na Rugumira, Umurenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe batangiye gukora ubu buhinzi nyuma y’amahugurwa bahawe n’ihuriro ry’amakoperative y’ubuhinzi UNICOOPAGI rikorera muri aka karere ku bufatanye n’ikigo kita k’urusobe rw’ibinyabuzima BIOCOOR batewe inkunga n’umuryango mpuzamahanga utari uwa leta Trocaire na Jersey Overseas Aid(JOA).
Abahinzi baniriye na Forefront Magazine bavuga ko bamaze kubona impinduka bagereranyije n’uko bakoraga ubuhinzi mbere.
Dusengimana Kevine, ni umuhinzi wo mu mudugudu wa Rugeti. Akora ubuhinzi butangiza ibidukikije, akaba ahinga ibirayi, avoka n’ ibinyomoro.
Ati: “Twahawe amahubgurwa turi abantu benshi mu murenge wacu, nyuma tujya gushyira mu bikorwa ubumenyi twahawe. Mu byo twahuguwe harimo gukoresha ifumbire y’imborera, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gutera imiti yica udukoko ku bihingwa mu masaha ibinyabuzima biba bitarimo gukora cyangwa gutora no guhova ndetse no guhinga ibihingwa birenze kimwe mu murima kuko ubu buryo bufasha ibihingwa kwihanganira imihindagurikire y’ibihe.”
Akomeza avuga ko ubu bumenyi bwamufashije kuko abikora neza akaba ari umwe mu bahinzi b’intangarugero.
Mu gusobanura uko batera umuti wica udukoko kuburyo butangiza ibinyabuzima, yavuze ko nubwo bikorwa mu masaha agoranye, ariko bitanga umusaruro.
Ati: “Batubwiye ko kugirango umuntu ahinge mu buryo butangiza urusobe rw’ibinyabuzima agomba gutera umuti mu masaha y’umugoroba ibinyabuzima bimaze gutaha. Muri ibi binyabuzima twavuga nk’inzuki kuko zihova ku manywa, ibinyugunyugu, inyoni n’ibindi bitungwa n’ibiva ku bimera. Aya masaha y’umugoroba adufasha kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kuko ijoro ryose wa muti ugirira umumaro wawo imyaka, mu gitondo ibinyabuzima bigasanga ubukana bwawo bwashize bigatora bisanzwe.”
Ku bijyanye n’uko ubu buhinzi bwabafashije kongera umusaruro, Dusengimana avuga ko umusaruro w’ibirayi wikubye inshuro zirenga eshatu.
Ati: “Mbere y’uko nkora ubuhinzi butangiza ibidukikije, nasaruraga ibilo 300 (300 kg) by’ibirayi, ariko ubu nsarura Toni n’igice (1,5T) by’ibirayi. Uyu musaruro uva ku buso bumwe kuko ndacyahinga kuri are eshanu (5a).”
Ngabonziza Pierre nawe ni umuhinzi wo mu mudugudu wa Subukiniro, akagari ka Rugogwe. Avuga ko ubuhinzi butangiza ibidukikije bwamufashije kongera umusaruro w’ubuhinzi no kumenya akamaro ko kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Ati: “Mbere yo kugira ubumenyi ku buhinzi butangiza urusobe rw’ibinyabuzima, atari aziko gukoresha ifumbire y’imborera ari ukurengera urusobe rw’ibinyabuzima. Ifumbire y’imborera ni ingenzi mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kuko nta binyabutabire biba birimo. Bifasha ibinyabuzima birimo inzuki kororoka zitishwe n’ibiva mu ifumbire mva ruganda birimo umwuka urimo ibinyabutabire.”
Akomeza avuga ko mbere yo gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, yari umuhinzi w’ibirayi ariko ntabone umusaruro uhagije. Ubu aracyahinga ibirayi ku buso bungana na Are 50 (50a), ariko umusaruro wariyongereye kuko yajyaga yeza ibilo 400 (400 kg) by’ibirayi, ariko ubu yeza ibirayi biri hagati ta Toni n’igice na Toni ebyiri (1,5T-2T).
Byagenze gute ngo abahinzi 14 abe aribo bahabwa
Abahinzi bahize abandi mu gushyira mu bikorwa amasomo bahawe ku buhinzi butangiza ibidukikije, kuri uyu wa 11 Mutarama 2024 bahawe ibikoresho bizabafasha kunoza ubuhinzi bwabo, nyuma y’igenzurwa ryakozwe bikagaragara ko 14 aribo bubahirije ibyasabwaga byose.
Harerimana Athanase ni umuhuzabikorwa wa UNICOOPAGI. Aganira na Forefront Magazine yavuze ko bashize imbaraga mu gukangurira abahinzi gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.
“Ni urugendo twatangiye kandi turakomeje. Twahereye mu mirenge ibiri y’akarere ka Nyamagabe aho kuba Nyaruguru ariyo Uwinkingi na Buruhukiro n’ Umurenge umwe mu Karere ka Nyaruguru ariwo Kivu. Aba twahaye ibikoresho uyu munsi ni icyiciro cya kane kuva twatangira gutanga amahugurwa ku buhinzi butangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima. Ni mu rwego rwo gushishikariza abandi bahinzi kwitabira ubu buhinzi kuko butanga umusaruro kandi bukabungabunga ubuzima bwacu n’ubw’urusobe rw’ibinyabuzima.”
Byiringiro Jonathan, ni umukozi ushinzwe kurengera ibidukikije mu murenge wa Uwinkingi. Aganira na Forefront Magazine yavuze ko bishimira intambwe imaze guterwa mu guhindura imyumvire ku gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije.
Ati: “Ni urugendo, ariko turishimita intambwe imaze guterwa kuko abahinzi bamaze kwitabira ubuhinzi butangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima ari benshi. Tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu kugirango tubungabunge ibidukikije by’umwihariko muri uyu murenge wacu ukora ku ishyamba rya Nyungwe.”
Mu gutoranya aba bahinzi bahize abandi mu gukora ubuhinzi butangiza ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, harebwaga niba umuhinzi afite ingarane akoreramo ifumbire y’imborera, kuba ahinga ibiti bivangwa n’imyaka birimo imbuto, ibitanga ubwatsi bw’amatungo n’ibitanga isaso y’imyaka, kuba atera umuti wica ibyonnyi mu masaha y’umugoroba cyangwa mugitondo azindutse mbere y’uko ibinyabuzima bibyuka.
Aba 14 basanze bujuje ibisabwa bahawe rozwari zo kuvomera imyaka, ipiki, isuka na bote zo kwambara mu gihe bari mu bikorwa by’ubuhinzi.
Ibikoresho byahawe aba bahinzi bifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 420 (420.000 frws).
Umushinga wo kubungabunga urusobe rw’ ibinyabuzima mu nkengero za Pariki y’ Igihugu ya Nyungwe ushyirwa mu bikorwa na UNICOOPAGI, BIOCOOR na ICRAF ku nkunga ya TROCAIRE na Jersey Overseas Aid(JOA).