0 0
Read Time:3 Minute, 17 Second

Na Jeanne Françoise Umumararungu

Mu karere ka Huye mu murenge wa Ruhashya, umubyeyi witwa Thérèse UWITONZE yashinze ikigo kita ku buzima bwo mu mutwe nyuma yo kurangiza Kaminuza agasanga ibyo yize bidapfa kuboneka ku isoko ry’umurimo ariko yiyemeza kwihangira umurirmo no kugirira abandi akamaro. 

Thérèse UWITONZE aganira na The Forefront Magazine yavuze ko imbarutso yo gutangiza ikigo kita ku buzima bwo mu mutwe; yatangiye ari umukorerabushake, afasha abantu bahungabanye mu gihe cyo Kwibuka mu murenge wa Ruhashya, aho yabaganirizaga ku bihe bari bari kunyuramo akabereka n’uburyo bwiza bwo kubisohokamo neza.

Yagize ati:’’Natangiye ndi umukorerabushake mfasha abantu bagize ihungabana. Sinari nzi ko bizavamo ikigo kihariye. Icyo gihe nta mikoro nari mfite ariko naguzaga amafaranga mu Bimina kugira ngo mbone itike imfasha muri ibyo bikorwa ariko nkanabifashwamo n’umutware wanjye. Nahereye ku bantu 7 nyuma bagera kuri 30 bari bagizwe n’abagore 28 n’abagabo 2. Icyo gihe  twakoreraga  muri Sale ya Centre de Sante ya Ruhashya. Icyanejeje ni uko umwaka wakurikiyeho wa 2013 turi kwibuka, ba bantu nibo bamfashije gufasha abandi. Ibyo nibyo byampaye imbaraga zo gukomeza.”

.Thérèse UWITONZE avuga ko yakomeje gufasha n’ahandi nk’umukorerabushake, abantu bagenda bamenya ibyo akora ndetse atangira n’urugendo rwo gushaka ubuzima gatozi mu mirimo ye. 

Mu mwaka wa 2012, yashinze umuryango utari uwa Leta, awita ‘’Mental Health Diginity Foundation’’ (MHDF), mu rwego rwo gukemura ibibazo biri mu muryango Nyarwanda, ubufasha bw’imitekerereze n’inkunga, gutanga ubuvuzi bwo mu mutwe, bityo bikagira uruhare mu kubaka amahoro. Mu mwaka wa 2016 nibwo yahawe uburenganzira bwo gukora byemewe n’amategeko bwa burundu. 

Thérèse UWITONZE wavutse mu 1976 mu karere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, arubatse akaba ari umubyeyi w’abana bane. Ni umuganga mu by’ubuzima bwo mu mutwe akaba afite imbamyabumenyi y’ikiciro cya 3 cya Kaminuza, yakuye muri kaminuza y’u Rwanda mu mwaka wa 2018. Mu mwaka wa 2012 ubwo yarangizaga kaminuza, yasanze ku isoko ry’umurimo nta kazi gapfa kuboneka ku bantu b’impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe. Ibi byamuteye gufata umwanzuro wo gutangiza ikigo kihariye gifasha abantu gukemura ibibazo byo mu mutwe.  Yatangiriye ku bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Uyu Mudamu akaba n’umuyobozi wa ‘MHDF’ arasaba inzego za Leta n’abandi baterankunga kubashyigikira nk’ikigo kitari  icya Leta gikora ku buzima kugira ngo bashobore gufasha umuryango mugari nyarwanda.

Uwitonze agira ati:“Reba ahantu nkorera ni hato kandi nakira abantu benshi. Hari n’abandi bakeneye ubufasha bwanjye ariko ntashobora kwakira kuko ntabona aho mbashyira. Nakira abanyeshuri bashaka kwimenyereza uumwuga n’abandi. Ndamutse nkorera ahantu hagutse namenyereza benshi baruta babiri nakira ubu ngubu. Gusa ndasaba bagenzi banjye bakora uyu mwuga aho bari hose, kwakira neza ababagana kuko ari ari twe tuzahesha umwuga wacu isura nziza kandi tuwumenyekanisha. Sinasoza ntasabye ko Kaminuza zatwegera tukagira imikoranire ya hafi bakanaduhuza, nk’abakorera mu bigo byigenga n’abakorera mu bigo bya Leta.’’

Uwitonze akorana n’ibyiciro bitandukanye by’abantu haba abantu ku giti cyabo, umuryango n’abakiri bato ku bibazo binyuranye nk’amakimbirane mu miryango, ibiyobyabwenge n’abagishegeshwa n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Uwitonze, muri uru rugendo yakoranye n’abagenzi be bari mu mwuga we akabahugura ndetse agatanga n’imenyerezamwuga ku barangije Kaminuza. Ubu afite amatsinda aherekeza arenga 100 naho abanyuze muri iki kigo cya ‘MHDF’ bagahabwa ubumenyi ku buzima bwo mu mutwe bageze ku miryango 12.736. 

Raporo nshya y’ikigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda (RDB) igaragaza ko mu myaka itanu ishize habaye ubwiyongere mu kwihangira imirimo ku bagore. Raporo ngarukamwaka ya RDB yashyizwe ahagaragara mu kwezi kwa Gatanu 2023, igaragaza ko abategarugori bikorera bavuye kuri 27 % muri 2017 bagera kuri 34 % mu 2022. Iyi raporo ikomeza ivuga ko abagore bafite ibigo ku giti cyabo bazamutse cyane, kuva kuri  38% muri 2017 bagera kuri 50% muri 2022. Ibi bishimangira akamaro ko kongerera ubushobozi abagore n’uburinganire mu bucuruzi.

Photo:Thérèse UWITONZE, inzobere muri ‘Clinical Psychology’ afasha abantu b’ingeri zinyuranye

About Post Author

Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.
Happy
Happy
0 %
Sad
Sad
0 %
Excited
Excited
0 %
Sleepy
Sleepy
0 %
Angry
Angry
0 %
Surprise
Surprise
0 %

By Christophe UWIZEYIMANA

Christophe Uwizeyimana is a Rwandan journalist who studied in University of Rwanda. He worked on Environmental, Health, Agriculture, Science and Business reporting from 2015 up to now. He is Rwandan Health reporting Winner 2023, Rwandan Science Reporting Overall Winner 2023( in OFAB Rwanda Media Awards )and First runner up in OFAB AFRICA MEDIA AWARDS 2023-Science reporting/Radio Category.

Average Rating

5 Star
0%
4 Star
0%
3 Star
0%
2 Star
0%
1 Star
0%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *